Aho uzantuma nanjye nzatumika! Nshizirungu Aimable wasoje 'Masters' asaba (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutarage witwa Nshizirungu Aimable utuye mu kagari ka Nyundo, umu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, yisabiye umukuru w'igihugu Akazi nyuma yo kumufasha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizwi nka 'Masters'.

Muri muri Gicurasi 2019 ubwo Perezida Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Rubavu , Nshizirungu yamwibukije ko ubwo yasuraga abanyeshuri bigaga muri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye mu 2015, yamusezeranyije ubufasha bwo kwiga 'Masters', gusa ntibyari byagakunze nyuma y'imyaka 3.

Icyo gihe Nshizirungu wize amasomo y'ubukungu yagize ati: 'Mu gihe mwari mwadusuye kuri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ku wa 12/04/2015, nabasabye kumfasha kuzakomeza kwiga amashuri ya Masters, munyemerera ko bizatungana maze kurangiza Bachelor's Degree. None Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu maze imyaka 3 ndagije Bachelor's degree, nifuza ko nakomeza kwiga Masters mwanyemereye. Murakoze.'

Perezida Kagame yabwiye Nshizirungu ko atagombaga gutegereza ko bongera guhura, ko ahubwo yari kujya kuri Minisiteri y'Uburezi bakamufasha gukomeza amasomo. Ati: 'Ubu se wategereje kubinyishyuza, Minisiteri ibishinzwe, ubu iyo ntaza hano wari gukomeza ugategereza? Hari ba Minisitiri babishinzwe, iyo aba ari bo waganaga. Uzabikurikirane na Minisiteri.'

Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, nyuma y'aho Perezida Kagame aganiriye n'abibasiwe n'ibibaza muri Rubavu, Nshizirungu yamenyesheje Umukuru w'Igihugu ko yarangije ya 'Masters', ariko ngo ntabwo arabona uburyo ayibyaza umusaruro mu buryo bw'akazi. Yaboneyeho kumusaba ko yamuha ubutumwa.

Nshizirungu yagize ati: 'Ni njye wa muturage mu gihe wari uheruka ino mu 2019, wari wemereye kwiga amashuri ya Masters. None nyakubahwa, byaje gutungana. Rwose ndagushimira kuko uri Data, uri Data pe! N'ubwo ntabona ka occupation (akazi) ariko nizeye gukorera igihugu cyanjye, kandi ngo 'Uwaguhaye amata, ntiwamwima amatwi'. Niteguye kuguhereza amatwi yanjye, kukumvira, aho uzantuma nanjye nzatumika.'

Perezida Kagame amaze kumva isezerano rya Nshizirungu, yasabye abayobozi bari muri iki kiganiro ko bajya batuma abantu nka we. Ati: 'Ubwo aba mujye mubatuma kandi.'

Intego nyamukuru y'uruzinduko Perezida Kagame yagiriraga muri Rubavu ni gusura abibasiwe n'ibiza. Yabasabye kwihangana, abizeza ko Leta irakomeza ikore ibishoboka mu kubafasha, inakemura ibibazo byateza ibiza.


Nshizirungu mu 2019 ubwo yibutsaga Perezida Kagame ko ataratangira kwiga 'Masters'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/aho-uzantuma-nanjye-nzatumika-nshizirungu-aimable-wasoje-masters-asaba-periza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)