Ibihano ku bakoresha amazi yo mu bishanga no mu biyaga nta burenganzira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuburo iki kigo gitanga mu buryo bwo kwirinda ko umutungo w'amazi ushobora gukoreshwa nabi mu bihe bizaza ukaba washira, cyane ko kigaragaza ko mu Rwanda imigezi ivuka ari yo mike kurusha ikama.

Kuri ubu, Ishami rishinzwe gutanga impushya z'amazi muri RWB rigaragaza ko mu bigo bikoresha amazi ku ngano iri hejuru mu mirimo itandukanye bigera ku 2200 ariko ngo abagera kuri 810 ni bo bafite izo mpushya.

Ni ibintu ubuyobozi bw'iryo shami buvuga ko bigomba guhagurukirwa kuko bitabaye ibyo mu myaka iri imbere amazi yazaba nk'ibikomoka kuri peteroli, abantu babikerensa.

Umuyobozi w'iryo shami, Munyandinda Vital, yagize ati 'Umutungo kamere w'amazi ni umutungo rusange abantu bafiteho uburenganzira bungana. Mu gusaranganya uwo mutungo, iyo usabye uruhushya rw'amazi icyo gihe uba umenyekanye mubawukeneye bikadufasha no kumenya ibikorwaremezo dukeneye n'ingano y'amazi dushaka n'aho yava.'

Kuri ubu imirimo iteganyijwe gusabirwa uruhushya irimo kuhira imyaka ku buso burenga hegitari imwe, ingomero z'amashanyarazi n'izo gufata amazi, gukwirakwiza amazi mu ngo n'inganda zikenera amazi zitakuye ku bayakwirakwiza.

Biyongeraho kandi ku bakora imirimo y'imyidagaduro cyangwa indi mikono nk'abafite za 'beach' ku biyaga, ubworozi bw'amafi bukorerwa mu byuzi cyangwa ibiyaga, kuronga kawa, kuyungurura amabuye y'agaciro no gucukura gaz.

Munyandinda ati 'Kuyungurura amabuye y'agaciro byo ni umwihariko kuko ho tunareba niba ayo mazi akoreshejwe bafite aho bayashyira adasubijwe mu migezi kuko ashobora no kwangiza ibinyabuzima.'

Usaba urwo ruhushya yandikira umuyobozi mukuru inyandiko ikajyana n'ifishi yuzuzwaho amakuru asabwa arimo ingano y'amazi ashaka n'ibindi bikagenzurwa nyuma usaba uruhushya akaruhabwa.

Uruhushya rumara imyaka umushinga uzamara, imyaka ntarengwa ikaba 15 ishobora kongerwa mu gihe bigaragaye ko imirimo yarusabiwe itararangira.

Munyandinda yavuze ko izo mpushya zinabafasha kwirinda ko abantu babyiganira ahantu runaka, ibishobora gutuma amazi yaho aba make 'kuko hari nk'imigezi igaburira ibiyaga byo mu Burasirazuba kubera ko yuzuye, iyo abaye make bya biyaga bishobora gukama.'

Ati 'Bidufasha no kumenya abakoresha amazi abo ari bo, ingano y'amazi ikenewe noneho tukamenya ibikorwaremezo twakubaka mu kurinda ko ejo hazaza, twazisanga uwo mutungo kamere w'amazi warashize. Iyo utabungabunzwe neza urashira.'

Yongeraho ko mu bushakashatsi bakora umunsi ku wundi basanga ko mu 2050 nk'icyerekezo u Rwanda rwihaye mu cyo kugeza amazi ku Banyarwanda bose, bidakozwe neza icyo gihe cyazagera amazi atakibakwiriye.

Usaba uruhushya agomba kubanza gutanga ibihumbi 35 Frw ndetse ngo hari gukorwa ubushakashatsi bw'uburyo umuntu yajya yishyura ikiguzi runaka bitewe n'ingano y'amazi yakoresheje ku mwaka.

Ibihano birimo n'igifungo cy'imyaka ibiri

Kuri ubu gukoresha amazi utabifitiye uburenganzira ni icyaha gihanwa n'amategeko ahana y'u Rwanda.

Itegeko N°49/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 21 n'iya 22 rigena imikoreshereze n'imicungire y'umutungo kamere w'amazi mu Rwanda riteganya ko ikoreshwa ry'uwo mutungo mu mirimo itandukanye risabirwa uruhushya.

Umuntu ufashwe akoresha amazi mu mirimo yavuzwe haruguru ariko atabifitiye uruhushya ahanwa bijyanye n'icyaha cyakozwe hifashishijwe ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi n'ibitangwa n'inkiko.

Ibyo mu rwego rw'ubutegetsi bitangwa na RWB ni ibiteganyirijwe ku bantu barimo nk'abatanga amakuru atari yo aho usaba uruhushya ashobora gusaba urwo kuhira akarukoresha mu gukwirakwiza amazi.

Uwo ahanishwa amande agera ku bihumbi 250 Frw.

Ikindi ni igihe ukoresha amazi abangamiye umukozi wa RWB uri mu kazi k'ubugenzuzi areba niba amazi akoreshwa mu buryo bukwiriye bwasabiwe uruhushya, itegeko rigena ko ubikoze ashobora guhanishwa ibihumbi 500 Frw.

Ushobora gukurikiranwa n'inkiko ni ukoresha amazi nta ruhushya afite, iyo ahamwe n'icyo cyaha ahanishwa ibihumbi 500 Frw cyangwa se igifungo kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.

Iyo umuntu asanzwe akoresha ayo mazi ariko bikabonwa ko ayahumanya, inzego za RWB zimushyikiriza inkiko yahamwa n'icyo cyaha agahabwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Nubwo bimeze gutyo ariko abantu ntibarabyumva neza kuko ngo bumva ko ari uburenganzira bwabo, abandi bakaba batabizi, Munyandinda akavuga ko bakomeje ubukangurambaga mu kubibumvisha.

Munyandinda yavuze ko kuri ubu bari gukorana n'inzego zitandukanye iriya mirimo isabirwa uruhushya ibarizwamo aho buri wese ugiye gutangira iyo mirimo mu byangombwa asabwa hazajya hashyirwamo n'uruhushya rumwemerera gukoresha amazi mu kugabanya iyo mibare y'abatarufite.

Yibutsa ko abari muri iyo mirimo badafite uruhushya bafite ibyago by'uko mu gihe haje umuntu ushaka gukorera aho bakorera kandi akabisabira uruhushya iki kigo kitazazuyaza kuhamuha " kuko wowe tutakuzi, ukoresha amazi rwihishwa ".

Ikigega cyita ku Bidukikije, The World Wide Fund for Nature kigaragaza ko nubwo Isi igizwe n'amazi angana na 70% , ashobora gukoreshwa mu mirimo itandukanye agera kuri 3% ndetse bibiri bya gatatu byayo ni urubura.

Ibi bituma miliyari 1.1 by'abaturage mu Isi babura amazi ndetse abandi miliyari 2.7 bashobora kubura amazi byibuze ukwezi kumwe mu mwaka.

Iki kigo kigaragaza ko inzuzi, ibiyaga ndetse n'andi mazi abumbatiwe n'ibitare agabanyuka umunsi ku wundi cyangwa akanduzwa ku buryo atakoreshwa imirimo, bigatizwa umurindi n'abo mu buhinzi n'indi mirimo bakoresha amazi menshi kandi mu buryo bishakiye.

Kigaragaza ko hatagize igikorwa ngo uwo mutungo kamere ubungwabungwe uko bikwiriye binyuze mu ngamba zitandukanye, mu 2025 bibiri bya gatatu by'abatuye Isi bashobora kuzahura n'ikibazo cy'amazi.

Ingomero z'amashanyarazi na zo ziri mu zigomba gusabirwa uruhushya
Abakora ibikorwa byo kuhira nabo basabwa kubisabira uruhushya
Abayungurura amabuye y'agaciro bo bafite umwihariko kuko nyuma yo gusaba uruhushya hagenzurwa n'aho bashyira amazi yamaze kurongwa
Abakora ubworozi bw'amafi yaba umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bose bagomba kubisabira uburenganzira
Abakoresha amazi y'ibishanga badafite uburenganzira bagiye kujya bahanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-ku-bakoresha-amazi-yo-mu-bishanga-no-mu-biyaga-nta-burenganzira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)