Umupilote yakoze ibitangaza ubwo yabonaga inzoka ya Cobra munsi y'intebe ye ari mu kirere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupilote wo muri Afurika yepfo witwa Rudolf Erasmus yari atwaye indege nto yigenga yarimo abagenzi bane bava Bloemfontein berekeza i Pretoria mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo yabonaga inzoka nini ya Cape Cobra munsi y'intebe ye.

Uyu yavuze ko nubwo yari afite igitutu gikabije, yaparitse indege nta kibazo i Welkom, umujyi wari hafi y'aho yari ageze.

Yatangarije BBC ati: "Mvugishije ukuri, ni nk'aho ubwonko bwanjye butamenye neza ibyabaye".

Yongeyeho ati: "Byari akanya ko [...] ubwoba."Yongeyeho ko mbere yatekerezaga ko ubukonje yumvaga mu mugongo we ari icupa ry'amazi.

Ati: "Numvaga ibyiyumvo byiza,imeze nk'iri kuzamuka mu ishati yanjye",yatekerezaga ko ashobora kuba atarafunze icupa neza kandi amazi ashobora kuba yaratonyangiraga ku ishati ye.

"Ubwo nahindukiraga ibumoso nkareba hasi nabonye cobra [...] isubiza umutwe wayo inyuma munsi y'intebe."

Yahise yihutira guparika iyi ndege yavaga Bloemfontein yerekeza i Pretoriya. Iyi ndege yigenga, Beechcraft Baron 58, yari itwaye abagenzi bane, hamwe n'iyi nzoka.

Kurumwa n'iyi nzoka ya Cape cobra bikuviramo urupfu kandi umuntu apfa mu minota 30 gusa.

Kubera iyo mpamvu,uyu mupilote yahisemo kudatera ubwoba abagenzi ndetse avuga ko yatekereje yitonze mbere yo kubwira atuje abari mu ndege ko hari umugenzi udakenewe bakiriye.

Yari afite "ubwoba bwinshi ko iyi nzoka ishobora kuba yasubira inyuma igatera ubwoba n'akavuyo kenshi abagenzi".

Amaherezo, yahisemo kubabwira. Ati"Namenyesheje abagenzi nti: Umva inzoka iri mu ndege, iri munsi y'intebe yanjye, reka rero tugerageze tumanuke hasi vuba bishoboka. "

None abagenzi babyakiriye bate? Bwana Erasmus yasobanuye ko habaye akanya ko guceceka rwose: "Washoboraga kumva ijwi ry'urushinge ruguye hasi kandi ndatekereza ko abantu bose bakonje cyanei."

Abapilote batojwe ibintu byinshi, ariko ntabwo batozwa guhangana n'inzoka zinjiye mu ndege aho batwaraira.Bwana Erasmus yabwiye BBC ko iyo agira ubwoba,agata umutwe, ibintu byari kuba bibi cyane.

Indege yabashije guparika igitaraganya mu mujyi wa Welkom.

Ariko, kuba iyo nzoka yarinjiye mu ndege ntibyatunguranye kuko abantu babiri bakorera ku kibuga cya Worcester aho indege yahagurukiye bwa mbere, bavuze ko babanje kubona iki gikururanda gihungira munsi y'indege mbere. Bagerageje "kugifata", ariko ntibabigeraho.

Bwana Erasmus yavuze ko yagerageje gushaka iyi nzoka mbere yo kwinjira mu ndege hamwe n'abagenzi be, ariko "ikibabaje ni uko itari ihari, bityo twese twahise twibwira ko igomba kuba yaraye isohotse mu ijoro cyangwa mu gitondo cya kare, ku wa mbere".

Urubuga News24 ruvuga ko Bwana Erasmus yashimiwe ubutwari bwe, ndetse komiseri ushinzwe iby'indege za gisivili muri Afurika y'Epfo, Poppy Khosa, ashima "ubunyamwuga bwe bwatumye arokora ubuzima bw'abantu bose bari mu ndege".

Uyu we yavuze ko nta gikorwa gitangaje yakoze ahubwo yashimiye abagenzi yari atwaye kuba babashije gutuza.

Inzoka za Cape cobra ziboneka cyane cyane mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Afurika yepfo kandi zifite ubumara bwica vuba bwitwa neurotoxic ariko bushobora guhita buvurwa.


Bwana Erasmus wagize ubutwari budasanzwe



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupilote-yabonye-inzoka-ya-cobra-aho-yicaye-aparika-indege-igitaraganya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)