RDC: Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukomeje kwica abaturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ntangiriro z'iki cyumweru ,Kuwa Mbere no kuwa Kabiri, Umutwe w'Iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wishe bunyamaswa abaturage basaga 30.

Byabereye mu duce twa Irumu na Mambasa mu Ntara ya Ituri aho uwo mutwe umaze igihe ukorera ubugizi bwa nabi bwibasiye abaturage b'abasivile.

Christophe Munyanderu, umuhuzabikorwa Convention for the Respect of Human Rights yabwiye abanyamakuru ko abenshi mu bishwe ari abahinzi ku buryo imirambo y'abantu 31 ariyo imaze kuboneka.

Umutwe wa ADF umaze igihe ugaba ibitero ku baturage ukabicana ubugome. Guhera muri Mata umwaka ushize, uwo mutwe umaze guhitana abasaga 370 mu gihe abandi wabashimuse.

Ni umwe mu mitwe isaga 120 yayogoye Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Igisirikare cya Uganda (UPDF) ku bufatanye n'icya Congo batangije ibitero byo guhashya uwo mutwe, ariko bisa nk'aho nta musaruro ufatika bitanga.

U Burusiya buherutse kuburira Akanama k'Umutekano ka Loni ko hari impungenge ko imitwe nka ADF iri gukomeza kwigizaho imbaraga, kubera ko Leta ya Uganda n'umuryango mpuzamahanga basa n'abarajwe ishinga no kurwanya umutwe wa M23



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-umutwe-wa-adf-urwanya-ubutegetsi-bwa-uganda-ukomeje-kwica-abaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)