Ruseke na Giheta: Ubwiyunge bwashobotse ku dusozi tw'amateka ashaririye muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo ni abo ku Gasozi kamwe ka Giheta mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira n'abo kuri Ruseke yo mu Kagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.

Abari batuye mu Giheta bateye aba Ruseke muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bica abaturanyi babo bari babanye neza mbere, bangiza imitungo yabo indi barayisahura.

Muri aka gace Jenoside yagize ubukana butavugwa, ku buryo bamwe mu bayirokotse biganjemo abagore [kuko abagabo benshi bishwe hamwe n'abana]. Kugaruka kuri ayo mateka ngo bayasobanure uko akurikirana birabarenga.

Mukabandora Domitila w'imyaka 76 ni umwe mu bari batuye i Ruseke, warokotse nyuma yo kwicirwa umugabo akaza gusubira ku itongo rye.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Abatutsi bari batuye hano bari benshi ariko barabishe hasigara bake. Bageze n'igihe bashorera n'abana babaroha mu musarane. Abo bana bari hagati ya 20 na 30 babambuye ababyeyi babo.'

Kurokoka kwe abifata nk'igitangaza kuko yahizwe bihagije akajya avumburwa aho yabaga yihishe hamwe na bagenzi be, bakomeza guhunga kugeza ubwo bageze i Kabgayi mu Karere ka Muhanga aho bagumye kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga, nubwo mu bagezeyo n'ubundi atari benshi bashoboye gukomeza kubaho.

Yakomeje ati "Igihe cyarageze bica abana n'abagabo bamwe bakadutegeka kubahamba babona, nuko natwe batangira kutwirukankana tugenda inkoni zituri ku bitugu, turakomeza tugera i Kabgayi. Naho harokotse bake kuko barazaga bakica abo bashaka, ubonye bucyeye akavuga ngo ejo ntibuzacya igihe kiragera Inkotanyi ziraza dukira gutyo.'

Iriba ry'ubwiyunge

Mu minsi ya mbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagisubira mu masambu yabo i Ruseke bari babayeho mu bwoba. Bari bafitiye impungenge abaturanyi babo babahekuye, bakeka ko amateka ashobora kwisubiramo.

Abo ku urundi ruhande na bo bari bafite imitima ibacira urubanza ku bw'abo bambuye ubuzima bazira ubusa ndetse bakabarira ibyabo.

Igikomeye ni uko iriba riri mu mabanga y'imisozi yombi bavomagaho bagombaga kurihuriraho, byanze bikunze.

Nyamara abana bo kuri Ruseke iyo bajyaga kuvoma bakarabukwa abo mu Giheta, amaguru bayabangiraga ingata bakeka ko bari 'bubamare'. Ni na ko byagendekeraga abo mu Giheta kuko bumvaga nta cyabuza abo baturanyi kwihorera kubera ku bw'ibyo babakoreye.

Mukabandora ati 'Iyo abana babaga bagiye kuvoma bazamukaga biruka ngo 'Abanya-Giheta baratumaze'; abo mu Giheta na bo bakagenda biruka bavuga ngo bari butwicire ahangaha bitewe n'ibyo badukoreye bumvaga ko ari bibi.'

Ibi binemezwa na Mujawimana Bonifrida wo mu miryango y'abagize uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi kuri Ruseke. Atuye mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira.

Ati "Giheta yahemukiye Ruseke. Nitwe twafashe iya mbere kujya kwicayo, imitungo yabo turayangiza. Impamvu yo kubatinya ni uko twabiciye. Twari dufite iriba ryitwa Rubumba twahuriragaho. Abana bacu ntibajyagayo iyo ababo babaga baje, ababo na babona natwe tuje bagahunga."

Usibye abana ngo n'abantu bakuru bari barabaswe n'ubwoba n'urwikekwe ku buryo imibanire yari ntayo.

Mujawimana yavuze ko impande zombi zaje kwiyunga bigizwemo uruhare n'uwari Umukuru w'Umudugudu wa Giheta, Mutarindwa Jean Claude na Hategekimana Protogene wo mu miryango y'abarokotse Jenoside i Ruseke.

Abo bombi bicaye hamwe [bose bari abasore] bajya inama yo guhuza imiryango. Mutarindwa yakusanyije abaturage be abakangurira kujya gusaba imbabazi.

Amaboko yasenye Ruseke ni na yo yakoreshejwe nk'ikimenyetso cyo gusaba imbabazi

Bakimara kwiyemeza gusaba imbabazi, abo mu Giheta basanze badakwiye kwegera Abanyaruseke imbokoboko, ahubwo biyemeza gukoresha imbaraga zabo.

Kuri rya riba aho abicanyi bakoreraga inama z'ibitero, ni naho bahuriye ubwa mbere n'amasuka. Ubwa mbere ngo bari nk'abantu 100, ubwa kabiri bagenga ari nka 200 kubera ko abo bari basize bari batangiye gutinyuka na ho ku munsi wa gatatu ntihagira umuturage usigara.

Mujawimana yakomeje agira ati 'Byageze aho dufata amasuka, Umudugudu wose ntihagira usigara turagenda tubabibira amasaka, turabasaranganya bose uko imiryango ingana buracya dusubirayo. Ba bantu na bo badukoreye byiza, ya mitungo twangije baravuga bati 'turayihagaritse, tubahaye imbabazi.' Dukora amatsinda twahuriragamo turongera turakundana, biba byiza.'

'Ubu turi inshuti na bo, barakoresha ubukwe tukaba ari twe tubanzayo, baba bapfushije tugatabara. Ubumwe n'ubwiyunge bwarashobotse. Hari nk'uwo biciye abana barabamara ariko abanjye ntabwo bajyayo ngo abime ibiryo. Tubanye neza cyane, dore n'ubu mpinguye mu mirima yabo. Nta kibi kigihari.'

Ubutwari bwo kubabarira bwavuye he?

Mukabandora yagize ati "Twabagiriye imbabazi n'iby'imitungo turabyihorera. Biciyemo amatsinda baza kuduhingira kugira ngo babone ikibacisha mu nzira cyekerakana ko bafite umutima w'urukundo, bifuza ko twakongera kubana neza. Kugeza ubu mbona nta muntu wagirira undi nabi. Iriba tuvomaho ni ryo ryabaye intandaro yo kugira ngo ubwo bwiyunge bushoboke ariko amahugurwa adushishikariza kubana mu mahoro yabidufashijemo.'

Kamihigo Priscilla na we wari utuye ku musozi wa Ruseke, yemeza ko ibyo babonye ari indengakamere. Uretse abe yabuze yaranakubiswe hafi yo kunogoka aho avuga ko kuri ubu agendana ubumuga ariko babirenzeho batanga imbabazi.

Ati 'Iyo wabuze abantu barenze 10 ukisanga uri wenyine ukabona umuntu aje agusaba imbabazi […], ku giti cyanjye iyo umuntu ansabye imbabazi ngomba kuzitanga, yaba azikuye ku mutima […] Ku bantu basenga ho baravuga ngo 'imbabazi ziruta ibitambo.''

Urwo rugendo rw'ubwiyunge rwatangiwe nko mu 1999. Mu barokotse Jenoside harimo abatarumvaga iby'izo mbabazi ariko buhoro buhoro bagenda babohoka barabyakira ndetse basonera ababiciye imitungo ifite agaciro k'arenga miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda bishyuzwaga.

Undi mubyeyi na we warokotse Jenoside yagize ati "Imitima twari dufite ntiyatwemereraga kongera gutura hano. Byari biturenze cyane kubona umuntu mwasangiraga aguhiga bukwavu ukongera ukamusanga utekereza ibyo yagukoreye. Twarababariye ariko ni nk'Imana yagiye ivugira mu muntu. Ubu tubanye neza nta kibi gihari, turatwererana mu birori, tugatabarana mu bibazo."

Ruseke yo mu Murenge wa Nyarubaka yarashegeshwe mu gihe cya Jenoside ariko abarokotse baje gusubira gutura mu masambu yabo
Kuri uyu musozi wa Ruseke ni ho ibitero byasenye Ruseke byaturukaga
Iriba rifatwa nk'iry'ubwiyunge hagati ya Ruseke na Giheta; ni ryo abicanyi bakoreragaho inama z'ubwicanyi ndetse ni ryo ryakoreweho inama ziganisha ku bwiyunge
Iri riba ni ryo abo kuri Ruseke n'aba Giheta bavomaho amazi; batariyunga abo ku mpande zombi bajyaga kuvoma bikandagira
Mukabandora Domitila, umwe mu barokotse Jenoside yahitanye abo ku musozi wa Ruseke
Kamihigo Priscilla wari utuye ku musozi wa Ruseke, yemeza ko ibyo bahuye na byo mu gihe cya Jenoside ari indengakamere
Mujawimana yavuze ko abatuye ku misozi yombi kuri ubu babanye neza nubwo bamwe bahemukiye abandi bikabije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruseke-na-giheta-ubwiyunge-bwashobotse-ku-dusozi-tw-amateka-ashaririye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)