Uyu muhango wabaye ku wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2023, witabirwa n'abayobozi ndetse n'abakozi ba Fortebet.
Aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse basobanurirwa amateka y'u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo inzirakarengane zirenga miliyoni zicwaga zizira uko zavutse.
Nyuma yaho bashyize indabo ku mva, banunamira imibiri y'inzirakarengane z'Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside, iruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali.
Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza hazira amacakubiri.
Umukozi wa Fortebet, Kayanja Amina, yasangije bagenzi be ubuhamya bw'ubuzima bw'ubupfubyi yakuriyemo, nyuma y'aho ababyeyi be bishwe muri Jenoside.
Yabasabye kujya "batega amatwi abacitse ku icumu kuko biri mu byo bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi".
Kayanja yasoje ashima Leta y'u Rwanda yamufashije kwiga akiteza imbere, ubu akaba ari ku rwego na we rwo gufasha abandi.
Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yavuze ko intego y'iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko rukoramo kumenya amateka y'igihugu.
Yagize ati "Agahugu katagira umuco karacika, tuba dushaka gufasha abakozi bacu kumenya amateka bityo tugahuriza ku ntego yacu ko Jenoside itazasubira mu Gihugu cyacu."
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu minsi 100 kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.
Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.
Ni ku nshuro ya kabiri Fortebet yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.















