OIF yashyize umucyo ku igenda rya Geoffroi Montpetit wari mu buyobozi bwayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igenda rya Montpetit, hari abatangiye gukwirakwiza ko byaturutse ku mwuka mubi uri muri OIF cyangwa amakimbirane yari afitanye n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, Louise Mushikiwabo.

Nk'uko La Presse yabyanditse, Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri OIF akaba n'Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria K. Vande weghe, kuwa Gatatu yasobanuye ko ababivuga gutyo bari mu 'mpaka zidafite ishingiro no gushaka gukomeza ibintu ku rwego bitariho'.

Yavuze ko ukuri ari uko amasezerano ya Geoffroi Montpetit yarangiye mu minsi mike ishize.

Ati 'Ni iherezo ry'amasezerano n'intangiriro ya manda aho Umunyamabanga Mukuru wongeye gutorwa yifuje gushaka abandi bantu'.

Icyemezo cyo kutongerera amasezerano Geoffroi Montpetit, cyarakaje cyane Canada, nyuma y'uko gikurikiye iyegura rya Catherine Cano, na we ukomoka muri icyo gihugu mu Ukwakira 2020. Icyo gihe umuvugizi wa OIF yavuze ko kugenda kwe kwateye kwiruhutsa kuri benshi mu buyobozi bw'uriya muryango

Uburakari bwa Canada bwagarutsweho cyane ubwo ibitangazamakuru byandikaga ko igihe guhagarika umusanzu wa miliyoni $3 yatangaga muri OIF kubera imikorere mibi iri muri uwo muryango.

Abasesengura iki kibazo bavuga ko byigaragaza ko 'Montpetit ari we wagiye gutamika igihugu cye Canada ubuyobozi bwa OIF, cyane cyane agamije kwihimura kuri Mushikiwabo'.

Amasezerano y'umurimo ya Geoffroi Montpetit yarangiye kuwa 10 Werurwe. Umuvugizi wa OIF, yavuze ko 'kugeza ubu atazi uwo umunyamabanga mukuru azashyiraho, ariko icyo azi ari uko icyemezo kizihuta cyane '

Haribazwa niba Mushikiwabo azashyiraho umunya-Canada.

Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF n'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma n'abari bayoboye intumwa z'ibihugu bitandukanye ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie, ahaberaga inama ya 18 ya OIF.

Mushikiwabo yatowe amaze gushimwa n'abakuru b'ibihugu n'abari bayoboye intumwa z'ibihugu bitandukanye, yaba mu miyoborere myiza yazanye muri uyu muryango, icyerekezo yawuhaye ndetse n'amavugurura yakozwe ku buryo byashimishije ibihugu bitandukanye biwugize.

Geoffroi Montpetit yasoje amasezerano ye y'akazi ntiyongerwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-yashyize-umucyo-ku-igenda-rya-geoffroi-montpetit-wari-mu-buyobozi-bwayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)