Lewis Mudge wa HRW yashinjwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu itangira ry'Icyunamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatangaje kuri Twitter ku wa 6 Mata 2023, itariki ikoreshwa n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bayihuza n'uburakari bukomoka ku ihanurwa ry'indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana.

Ibyo bituma bafata Jenoside nk'aho itateguwe, mu gihe bizwi ko yateguwe igihe kirekire ndetse ikagerageza mu bice bitandukanye by'igihugu, kugeza kuri karundura muri Mata 1994.

Kuba umugambi wa Jenoside warateguwe byatumye kuyishyira mu bikorwa byihuta, ku buryo nko ku wa 7 Mata 1994, umunsi Jenoside itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu ntara zose. Mu cyumweru cyo ku wa 7-14 Mata, biciwe ahanu 84 harimo Kiliziya n'insengero zirenga 30, mu minsi ijana hicwa Abatutsi basaga miliyoni imwe.

Nyamara mu butumwa Lewis Mudge yanditse kuri Twitter kuyi uyu wa Kane, yagize ati "Ibitekerezo byacu uyu munsi no mu byumweru biri imbere, tubyerekeje ku babuze abo bakundaga muri Jenoside yo mu 1994. Ubwo bugizi bwa nabi bwasembuwe ku wa 6 Mata, mu myaka 29 ishize, bukomeje kugira ingaruka no guteza ububabare kugeza uyu munsi. Benshi bakomeje gutegereza ubutabera no kubazwa inshingano."

Ni imvugo itagaragaramo na hamwe ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo avuga ko ari ubugizi bwa nabi.

Ni ibikorwa bihura n'iby'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga baterana ku wa 6 Mata, bagakora ibyo bita "kwibuka bose". Abo usanga banavuga ko habaye Jenoside ebyiri, bitandukanye n'ihame mpuzamahanga ryemejwe n'Umuryango w'Abibumbye ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwa Lewis Mudge kandi bunengwa cyane ko bupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe ku ifoto yahisemo gukoresha, igaragaza abasirikare ba Leta yakoze Jenoside, Interahamwe n'abari bamaze kuyigiramo uruhare, ubwo bari mu mihanda bahunga, nyuma yo kumeneshwa na FPR Inkotanyi yari imaze kubohora u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yandise kuri Twitter ko ari ibyo kwamaganwa, kuba ari icyo yahinduye "uburenganzira bwa muntu" avuga ko aharanira.

Despicable.

This is what 'human rights' has become for these soulless cynics. pic.twitter.com/amHuhD74Ls

â€" Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) April 6, 2023

Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Roth yahinduye HRW ikintu kidaharanira uburenganzira bwa muntu, n'umuryango "uhakana byeruye ndetse ugapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

This awful and cynical tweet by @LewisMudge:

(1) posted on a wrong day used by genocide deniers for their "commemoration",

(2) in which Mudge refuses to name the victims of the 1994 genocide; and

(3) illustrated by a picture of a wave of Hutu refugees, among which genocide… https://t.co/s4UGIPI5E0

â€" Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) April 7, 2023

Umuryango Human Rights Watch wakomeje kunengwa kubogama ku Rwanda n'abayobozi barwo, n'ingingo zose zireba Abanyarwanda, mu gihe cyose umaze uyobowe na Kenneth Roth kuva mu 1993.

Byageze aho mu 2017, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda isaba Guverinoma "kongera gusuzuma amasezerano y'imikoranire n'uyu muryango, ku buryo ibikorwa bigayitse bikomeje kuwuranga mu guharabika isura y'u Rwanda n'Abanyarwanda bitakomeza gukorwa hashingiwe cyangwa hitwajwe ayo masezerano atanakurikizwa".

Hari nyuma yo gusohora raporo HRW yise "All Thieves Must Be Killed", ugenekereje mu Kinyarwanda ni "abajura bose bagomba kwicwa".

Iyo raporo yavugaga ko hari abantu 37 bishwe n'abapolisi, abasirikare, inkeragutabara cyangwa DASSO, mu turere twa Rubavu na Rutsiro. Nyamara mu iperereza ryakozwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ryagaragaje ko atari byo kuko yasanze hari abantu barindwi bavugwaga ko bishwe n'abasirikare kandi bakiriho.

Mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y'abakuru b'ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, HRW yasohoye raporo ishinja u Rwanda gufata abantu bamwe bagakurwa mu muhanda, bakajyanwa mu bigo bafungirwamo, ibintu bitari bifite ishingiro.

Muri Mutarama 2023, Roth yongeye kugaruka cyane mu itangazamakuru bitewe n'icyemezo Kaminuza ya Harvard iherutse gufata cyo kwanga ko uyu mugabo ahabwa akazi ko kuzajya afasha mu bushakashatsi, gutanga amasomo ndetse n'ibiganiro ku banyeshuri biga mu ishuri ry'iyi kaminuza ryigisha ibijyanye n'imiyoborere, Harvard Kennedy School.

Yanenzwe ko afite imyitwarire idakwiye, kubera ukuntu yagiye akunda kwibasira Israel ndetse ntahweme no kubigaragaza kuri Twitter, akayishyira mu bihugu birimo ikandamizwa ry'abantu n'ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, kimwe n'ibindi bihugu nka Angola, Colombia, Turikiya na Zimbabwe.

Mu bihe bitandukanye kandi uyu muryango washinjwe kwitwaza kunenga bamwe ngo ukunde ubone inkunga mu bandi, harimo aho mu 2009 washinjwe kujya gusaba inkunga muri Arabie Saoudite, witwaje ko ugira uruhare mu guhangana n'abashyigikiye Israel, muri icyo gihe batacanaga uwaka.

Wanashinjwe guceceka iyo bigeze ku byaha bikorwa n'ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu zagabyemo ibitero kimwe n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'isi, ahubwo amaso bakayahanga Afurika n'ibindi bihugu bimwe, ari nabyo bibabesha inkunga bakoresha.

Lewis Mudge wa HRW yashinjwe gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku munsi w'itangira ry'Icyunamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lewis-mudge-wa-hrw-yashinjwe-gupfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-itangira-ry

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)