Mutesi Jolly yakebuye benshi, Jimmy Gatete na Mukansakanga batanga umukoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasabye abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatanze urugero rw'amwe mu magambo abantu badakwiye gukoresha, Jimmy Gatete we yatanze umukoro wo kubaka umuryango aho buri wese azajya abana n'undi mu mahoro.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda binjiye mu cyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwa Mutesi Jolly yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bareka kuyiha indi nyito kuko ari "Jenoside yakorewe Abatutsi".

Ati "Ntibavuga intambara, Ntibavuga ibyago, Ntibavuga amahano, Ntibavuga Jenoside y'Abanyarwanda. Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi."

Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasabye abantu kwirinda imvugo zibiba urwango n'izikomeretsa.

Ati "Twibuke Twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
#Kwibuka29."

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

Ati "Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside."

Umunyamakuru Nkusi Arthur, yavuze ko buri wese akwiye guhanira ko Jenoside itazongera ukundi.

Ati "abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse. Uyu munsi twese hamwe nk'igihugu mu bumwe, twibuka ubuzima bw'inzirakarengane bwatwawe kandi tuvuga ko bitazongera ukundi."

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho muri ruhago, yasabye kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hubakwa umuryango udafite ikintu na kintu utandukaniyeho.

Ati "Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y'amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n'abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29"

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw'inzirakarengane bw'abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

As we Commemorate Genocide against the Tutsi in 1994, it is indeed the right time to reflect on depth of the hatred that destroyed and brought this county to darkness. It's our sole responsibility as Rwandan youth to build The genocide-free Rwanda. #Kwibuka29 pic.twitter.com/S6IfnHTzb3

â€" Salima Rhadia Mukansanga (@RhadiaSalma) April 7, 2023

Ntibavuga intambara,
Ntibavuga ibyago,
Ntibavuga amahano
Ntibavuga Genocide y'abanyarwanda

Bavuga Genocide yakorawe Abatutsi.

They don't say Rwandan Genocide,
The war that happened in Rwanda,
The Rwandan conflict,

N:B it's the 1994 Genocide against the Tutsi. #Kwibuka29

â€" Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 7, 2023

Twibuke Twiyubaka , Dukundane,Dushyire hamwe,
kandi twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #Kwibuka29

â€" claptonkibonge (@claptonkibonge) April 7, 2023

On the 29th anniversary of the genocide against the Tutsi, let us remember the lives lost and strive for a peaceful world. Let us create a society where everyone can coexist in harmony, irrespective of their differences. May we never forget the atrocities committed . #Kwibuka29

â€" JIMMY GATETE (@_jimmygatete10) April 7, 2023



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/mutesi-jolly-yakebuye-benshi-jimmy-gatete-na-mukansakanga-batanga-umukoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)