Ni ibyo yavugiye mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu 2004, Umuryango w'Abibumbye [Loni] wemeje ko tariki 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo cyemezo cya Loni kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko kugeza n'uyu munsi Jenoside itaracika mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, ntabwo urarandurwa kuko Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanye-Congo b'Abatutsi batuye muri icyo gihugu kubera amateka batahisemo.
Jenoside yakorewe Abatutsi, ifite imizi mu Bukoloni butubahirije amasezerano bwagiranye na Loni mu 1922, akavugururwa mu 1946.
Ingingo ya 76 y'ayo masezerano, u Bubiligi bwahawe inshingano yo guha Abenegihugu ubwisanzure bwuzuye, mu kwiyoborera igihugu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, uririmi cyangwa idini.
Tariki 16 Ukuboza 1946, u Bubiligi bwashyizeho itegeko rigena uko rizabyubahiriza ariko bwabirenzeho bushyira mu Rwanda, ubutegetsi bw'irondabwoko ari bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y'u Rwanda.
Minisitiri Bizimana ati 'Ingaruka z'iyi ngengabitekerezo y'urwango yashinzwe mu Rwanda ziracyadukurikirana kugeza n'ubu.'
'Auto-defense civile' ; intwaro ya Leta yateguye Jenoside
Mu 1991, iyari Leta y'u Rwanda icyo gihe yashyizeho gahunda yiswe 'Auto-defense civile' yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.
Iyo gahunda yabaye inkingi ikomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 9 Nyakanga 1991, uwari Minisitiri w'Umutekano, Col Ndindiriyimana yayoboye inama yahuje abayobozi b'igisirikare, Gendarmerie, abo muri Perezidansi n'izindi nzego z'umutekano.
Ni inama yasuzumiwemo ishyirwa mu bikorwa ry'icyifuzo cya Perezida Habyarimana cyo gutoza Interahamwe ku buryo nta muntu uzongera gutinyuka gutera u Rwanda.
Tariki 29 Nzeri 1991, uwari Umuyobozi w'Ingabo mu yari Perefegitura y'Umutara, Col Nsabimana yandikiye Minisitiri w'Ingabo, aho muri Komine enye batoranyije abasore 1760.
Tariki 7 Gashyantare 1992, Raporo y'Umuyobozi w'Iperereza muri Byumba yasobanuye ko kubatoranya byakozwe mu ibanga, boherezwa gutorezwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.
Tariki 20 Mutarama 1992, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Faustin Munyazesa yategetse ba Perefe ba Rugengeri na Gisenyi, kwegera abayobozi b'ingabo bagahabwa amabwiriza yo gutanga intwaro n'imyitozo muri urwo rubyiruko.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gihe Minisiteri y'Ingabo yashyizeho komisiyo igizwe n'abasirikare batanu bakurikiranaga icyo gikorwa ku rwego rw'igihugu.
Ati 'Perefegitura na zo zahawe abasirikare bakuru bashinzwe 'Auto-Defense Civile' imyitozo igatangirwa mu bigo bya Gisirikare na Gendarmerie, mu nganda z'icyayi n'ibigo by'ubucuruzi cyane cyane ibya Kabuga.'
Umujyi wa Butare wahawe umwihariko kubera kurwanya ishyaka rya PSD ryari rihiganje, aho hashinzwe imitwe ibiri irimo uw'urubyiruko wari wiswe Ihuriro ry'Abarwanya Inkotanyi.
Uwo mutwe wari urimo abanyeshuri bo muri Kaminuza biganjemo abakomokaga mu kazu k'ubutegetsi, bakomokaga mu bice bya Gisenyi.
Ubuyobozi bw'uwo mutwe bwari bukuriwe n'umuyobozi wungirije wa Kaminuza, Dr Jean Berchmas Nshimyumuremyi.
Undi mutwe wabaga i Butare, wari uw'Urugaga rw'Abanyabwenge batuye i Butare, wari ukuriwe na Dr Rwamucyo aho wagize uruhare mu kwica Abatutsi i Butare.
Tariki 2 Gashyantare 1993, uwari Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyaremye Dismas wari mu Ishyaka rya MDR, yandikiye uwari Minisitiri w'Ingabo, Dr James Gasana amusaba guhagarika ikwirakwizwa ry'imbunda n'ikorwa ry'amalisiti y'abitwaga ibyitso by'Inkotanyi.
Hashize ukwezi, Dr Nsengiyaremye yabyibukije Minisitiri w'Ingabo mu nyandiko ariko biba iby'ubusa, gutoza Interahamwe birakomeza.
Mu 1992 na 1993, Habyarimana yashyize mu myanya ba Perefe biganjemo abo ishyaka rye, bemeraga umugambi wa Jenoside, abohereza kuyobora za Perefegitura bavukagamo kugira ngo icengezamatwara riborohere.
Tariki 17 Gashyantare 1994, Habyarimana yayoboye inama ya Gendarmerie, abaha umurongo. Icyo gihe yababwiye ko 'FPR iramutse itangiye intambara, dufite umugambi wo kwita ku byitso byayo.'
Muri uko kwezi kwa Gashyantare 1994, nibwo lisiti z'Abatutsi bo muri Kigali zanogejwe kugira ngo zizifashishwe muri uwo mushinga wa Jenoside.
Tariki 29 Werurwe 1994, uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Nsabimana yayoboye inama y'abayobozi ba Gisirikare, ab'Umujyi wa Kigali n'amashyaka yitwaga ko ari muri 'Hutu-Power', ashima umugambi wa Auto-Defense Civile'.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko bukeye ari bwo Perefe wa Kigali, Col Renzaho yoherereje Umugaba Mukuru w'Ingabo, urutonde rw'abagize Auto-Defense Civile muri Kigali.
Muri Mata 1994, Guverinoma yohereje ba minisitiri muri Peregitura bavukamo gufatanya na ba perefe na ba Burugumesitiri kwihutisha ikorwa rya Jenoside.
Minisitiri Dr Bizimana ati 'Iyi gahunda ya 'Auto-Defense Civile' irerekana neza umugambi wa Jenoside, ari na yo mpamvu kuyikora bitagoranye.'
Abatutsi ¾ bishwe mu kwezi kumwe kwa Mata 1994
Tariki 7 Mata 1994, umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi nyirizina itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 tw'Intara zose.
Mu cyumweru cy'itariki 7 na 14, biciwe ahantu 84, harimo Kiliziya n'insengero zirenga 30. Muri Paruwasi ya Nyange ho ni Padiri Seromba watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko tariki 21 Mata ari yo tariki mbi mu mateka ya Jenoside.
Ati 'Icya mbere, ni wo munsi wishweho abantu benshi mu gihugu. Abarenga 250.000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo. I Murambi hishwe 50.000, Cyanika ku birometero 5 uvuye Murambi hicirwa 35.000, Kaduha hicirwa 47.311 kuri iyo tariki yonyine.'
Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Gitarama hishwe abarenga 50.000, i Butare kuri paruwasi Karama hiciwe abarenga 70.000 abandi bicirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi na kaminuza, ibitaro, ESO no ku ruganga rw'Ibibiriti Kabutare.
Groupe Scolaire, CARES, Ngoma, Cyarwa, paruwasi Rugango, muri Komini Huye, iMusha, Gishubi na Kibilizi muri Gisagara.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko iyi mibare igaragaza ko ¾ by'Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri ukwo kwezi kwa Mata 1994.
Ati 'Ikindi kibi cya tariki 21 Mata 1994, ni bwo Umuryango w'Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500 basiga 250.'
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko icyo gushimirwa uyu munsi ari uko ayo mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa.
Ati 'Abanyarwanda tubashimira kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n'ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n'ababiciye, n'impunzi zigatahuka.'
Yashimiye Perezida Kagame n'ubuyobozi bw'igihugu muri rusange kubwo guhitamo gutanga imbabazi no korohereza ibihano abagize uruhare muri Jenoside.
Ati 'Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw'agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro n'abitwaza politiki bigisha urwango n'abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.'
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibyishimo ari uko kuva igihugu cyabona ubwigenge ari bwo hashize imyaka 29, nta bwicanyi bukibayemo.
Ati 'Ni yo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye.'
'Abakiboshywe n'ingengabitekerezo ya Jenoside nibabyumve bayireke, bafatanye n'Abanyarwanda mu mahitamo yo 'Kuba Umwe', 'Kureba Kure' no 'Kwihitiramo ibidukwiriye'.'
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yavuze ko abashaka gukora Jenoside mu bindi bihugu bakwiye gusigaho.