#Kwibuka29: Umuraperi Bushali yahaye umukoro... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Bushali asanga urubyiruko rukwiriye gushikama rugahangana n'abashaka ko igihugu gisubira mu icuraburindi.

Uyu muraperi yanihanganishije imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abifuriza gukomera muri iki gihe u Rwanda n'isi bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe ubwo yari abajijwe ku musanzu w'umuhanzi yagize ati' Ni ugukora ibihangano byiza bifite inyigisho tugakomeza gusigasira ibyagezweho, tugakomeza guterana ingabo mu bitugu, tugakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.'

Bushali arasaba urubyuruko rugenzi rwe, "gukomeza gusura inzibutso aho ziri hose mu gihugu, tugakomeza gusoma amateka ayo tutazi tukabaza tukirinda uwaturuka hirya no hino ashaka kudusubiza mu bihe byashize.'

Ubutumwa bwa Bushali ku nshuro ya 29.

Kuri iyi nshuro ya 29 Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndafata mu mugongo imiryango yabuze ababo mbifuriza gukomera. Kudaheranwa n'agahinda, kudaheranwa n'ishavu, Twibuke Twiyubaka.


Bushali yifatanyije n'Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka 


Bushali yahaye umukoro abahanzi ku bijyanye n'ibihangano byabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127899/kwibuka29-umuraperi-bushali-yahaye-umukoro-abahanzi-mu-kwifatanya-nabanyarwanda-127899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)