#Kwibuka29: Iserukiramuco Ubumuntu rizitsa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, umunsi Abanyarwanda n'inshuti batangiriyeho icyumweru cyo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 2023.

Iserukiramuco rya 'Ubumuntu' ni ngarukamwaka. Rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa 5 Nyakanga 2023, Norrsken Kigali ku wa 13 Nyakanga, ku wa 14, 15 na 16 Nyakanga 2023 rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali no kuri L'Espace ku Kacyiru.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bavuga ko bashishikariza buri wese kuzitabira ibikorwa by'iri serukiramuco kugira ngo bazabe abahamya b'imbaraga z'ubuhanzi mu guhuriza hamwe abantu, n'uruhare rwabo mu gukira ibikomere no kongera kubana. Kuri iyi nshuro hisunzwe insanganyamatsiko ya 'Art of restoration'.

Mu bihe bitandukanye 'Mashirika Performing Arts and Media Company' itegura iri serukiramuco yubakiye cyane ku nsanganyamatsiko zigarura ubuzima mu nkuru n'imikino itandukanye bakina, ariko kandi bafasha abakiri bato kumenya amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo.

Ryatangiye gutegurwa ku ntego yo guhamagarira ubumuntu, no kwifashisha ubuhanzi ku Isi hose mu gutsimbataza ubumwe n'amahoro.

Abahanzi bagaragara muri iri serukiramuco basabwa komora ibikomere by'ahahise, bifashishije inganzo mu rugendo rwo gukira neza.

Biteganyijwe ko iri serukiramuco rizitabirwa n'abahanzi bo mu Rwanda, Nigeria, Espagne, Malawi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cameroon, u Burundi, Canada, Israel, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abandi.

Mu gutangiza iri serukiramuco ku mugaragaro, ku wa 5 Nyakanga 2023 hazaba ikiganiro n'itangazamakuru kizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ubugeni bushobora kongera kugarura ibihe byabayeho bimeze nk'ibiteye ubwoba n'ihahamuka mu buryo bw'amarangamutima mu mateka y'ikiremwamuntu, ku buryo izindi nzira cyangwa uburyo bucye bwakoresha mu gukora nk'ibyo.'

Iri serukiramuco rikora ku ngingo zitandukanye z'ubuzima zamagana, ubuhunzi, ihohotera rishingiye ku gitsina, imvugo z'urwango n'indi myitwarire idahwitse.

Ryatangiye mu 2015 riba ngarukamwaka, rikurikira iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ribera hanze kuri 'amphitheater' ku Urwibutso rwa Kigali. Riba rigizwe na byinshi harimo imbyino, ibiganiro no gusura Urwibutso.

Iri serukiramuco kwinjira aho ryaberaga nta kiguzi ku muntu uwo ari we wese, amikoro n'ubushobozi babikura mu bufasha n'inkunga babona. 

Ni ku nshuro ya munani iri serukiramuco rigiye kuba, rizabera ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri L'Espace n'ahandi 

Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival, Hope Azeda agaragaza ko ubuhanzi bufite ubushobozi bwo kongera kugarura ibihe byabayeho 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127887/kwibuka29-iserukiramuco-ubumuntu-rizitsa-ku-ruhare-rwubuhanzi-mu-komora-ibikomere-127887.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)