#Kwibuka29: Abanyamadini gutanga umusanzu mu bikorwa by'isanamitima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangarijwe mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa 6 Mata 2023 mu gihe u Rwanda n'Isi byifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Cyagarutse ku ruhare rw'Amadini n'Amatorero mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w'Umuryango Rabagirana Ministries, Pasiteri Dr Nyamutera Joseph, yavuze ko umurimo w'Isanamitima no komora ibikomere ari ingenzi kandi Abanyarwanda bose bakwiye kubigiramo uruhare.

Ibarura rya Gatanu ry'Abaturage ryerekanye ko Abanyarwanda barenga miliyoni 13 kandi muri bo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi barenga kimwe cya kabiri.

Pasiteri Dr Nyamutera yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagifite ibikomere byaba iby'umubiri ndetse n'ibyo kumutima bishingiye ku ihungabana.

Ku rundi ruhande ariko ngo abayigizemo uruhare bakica abantu, nyuma baje guhabwa ibihano ku buryo bamwe muri bo babirangije kuri ubu bakaba barasubiye mu Muryango Nyarwanda, aho usanga bamwe bagifite ipfunwe ry'ibyo bakoze.

Ati "Iyo tuvuga ibikomere n'ihungabana bigera no ku bandi bantu bose. Uwarokotse Jenoside, uwayigizemo uruhare, uwayibonye ndetse n'uwayumvise.Twasanze isanamitima ryaragiye rikura, rikinjira mu bice bitandukanye by'ubuzima. Ni umurimo ugomba kwigishwa hose kandi ugomba gukomeza."

Yavuze ko urubyiruko rw'uyu munsi na rwo usanga hari abafite ibi bikomere kuko hari n'ubwo ihungabana usanga umwana wabyawe n'uwarokotse Jenoside na we ashobora kuvukana ihungabana cyangwa se akaba yararerewe muri uwo mwuka w'ibikomere.

Amadini yasabwe gukora ibirenze kugabanya ibyuma by'umuziki

Amadini n'Amatorero afite inshingano zikomeye zo guherekeza Abakirisitu bayo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba barimo abarokotse ndetse n'abayigizemo uruhare.

Pasiteri Nyamutera yavuze ko abenshi muri abo bakirisitu bafite ibikomere ari na yo umurimo w'isanamitima ukenewe cyane kuko ari na yo mpamvu Amatorero asabwa gutanga umusanzu wayo mu bikorwa byo komora ibikomere.

Avuga ko by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ndetse no mu Cyumweru cy'icyunamo muri rusange abayobora Amadini n'Amatorero bagomba gutanga ubutumwa bwomora ibikomere.

Ati "Yaba ari inyigisho zitangwa mu nsengero zakagombye kuvuga ko Kirisitu avura, agakiza. Ntabwo ari ukugenda ngo igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nikigera, bagabanye umuziki gusa, ahubwo na bo uruhare rwabo rurakenewe muri ibi bihe.'

Pasiteri Nyamutera avuga ko abayobozi b'Amadini n'Amatorero bakwiye kwigisha amateka y'ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavugisha ukuri kw'ibyabaye haba ku bayigizemo uruhare ndetse n'abayirokotse.

Ati 'Noneho muri iki gihe cy'icyunamo, ubutumwa cyane cyane nko muri iki Cyumweru, ubutumwa bwose bwagombaga kuvuga ku buhemu, bamwe ntibigeze bagaragaza ibyo bakoze, ukabwira uwahemutse ko yahemutse, ukanabwira uwahemukiwe,ubabaye [...].'

'Ubwo butumwa bugafasha abantu gukira no kuruhuka kandi bukaba mu kuri kw'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu ntibagire isoni ngo bavuge ngo ubwo ari mu rusengero ntabwo twabikora."

Uyu mupasiteri avuga ko Abayobozi b'Amadini n'Amatorero baramutse bigishije ukuri kw'ibyabaye, byatuma abantu bakira ibikomere, abasaba imbabazi bakazisaba ndetse n'abahemukiwe bakabohoka bakababarira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abanyamadini-gutanga-umusanzu-mu-bikorwa-by-isanamitima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)