Chris Easy yatanze ubutumwa bw'isanamitima, anagira inama urubyiruko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abicishije muri 'video' yashyize ku rukuta rwe rwa 'instagram' Chris Easy yagize ati:

'Amazina yanjye nitwa Chris Easy ndi Umuhanzi.
Umusanzu wanjye nk'Umuhanzi mu kubaka u Rwanda twifuza, ni ugutambutsa ubutumwa mw'isanamitima nkoresheje ijwi ryanjye cyane ko nizera ko rigera kure.

Icya 2, ni inshingano zacu twese nk'Abahanzi kwitabira ibiganiro kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku rwego rw'Igihugu kugira ngo turusheho kumenya ukuri kw'ibyabaye.

Rubyiruko bagenzi banjye, igihe ni iki ngo dukoreshe neza 'internet' n'imbuga nkoranyambaga zacu mu kwamagana abahakana bakanapfobya 'Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

Twamaganire kure abadushuka batwinjizamo ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri, duharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.

Ndahumuriza u Rwanda n'Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Duharanire kubaho ahacu n'ahabo twusa ikivi cyabo. Twibuke twiyubaka'.



Source : https://yegob.rw/chris-easy-yatanze-ubutumwa-bwisanamitima-anagira-inama-urubyiruko-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)