Umutoza Ten Hag yavuze amagambo anenga Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Erik Ten Hag yemeje ko kwirukana Cristiano Ronaldo bitigeze bimubuza gusinzira kuko ikipe ye nta kinyabupfura cyayirangwagamo akiyirimo

Uyu mutoza wa Manchester United yafashe imyanzuro ikomeye irimo kwirukana uyu Ronaldo,bimufasha kugarura ikipe ku murongo ndetse ubu iri guhatanira ibikombe 4 mu mwaka umwe.

Abajijwe niba mu ikipe ye hatarimo ikinyabupfura igihe Ronaldo yari ayirimo,yagize ati "niko byari bimeze,ntabwo nabeshya.

Abakinnyi bakomeye bakunda gahunda,atari mu kibuga gusa,uba ukeneye amategeko.

Muri buri kigo iyo nta mategeko n'ikinyabupfura,no gufatana uburemera ikinyabupfura,uteza akavuyo.

Byarigaragazaga kubera ko nashoboraga kubibona mu kibuga icyagendaga."

Uyu muholandi yakomeje agira ati "Nari mfite impamvu nyinshi kandi nari nzi ingaruka byari guteza.

Ariko sinigeze mpangayika[kurekura Cristiano Ronaldo] kandi nasinziye neza muri ayo majoro.

Nagombaga gufata ibyemezo kugira ngo nzamure ikipe.

Nagombaga kureba nkakira n'ingaruka z'ibyemezo nafashe."



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-ten-hag-yavuze-amagambo-anenga-cristiano-ronaldo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)