Uganda: Ba Minisitiri bareberera intara ya Karamoja basabwe kwegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite bakomoka mu ntara ya Karamoja, basabye ko ba minisitiri babiri (2) bareberera intara ya Karamoja kwegura nta yandi mananiza, nyuma yaho bimenyekanye ko banyereje amabati, ihene n'ibiribwa byari bigenewe aba baturage bakabiha aba minisitiri.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko izi ntumwa za rubanda zishaka ko minisitiri Mary Goretti Kitutu na Agnes Nandutu  umwungirije mu kureberera iyi ntara, beguzwa kuko kuba bagihari byabangamira iperereza.

Minisitiri Kitutu mu cyumweru gishize, yari yasabye imbabazi ku burangare yagize bwo kudakurikirana ibintu, amabati n'ihene n'ibigori bigatwarwa n'abakomeye.

General Muhoozi Kainerugaba, aherutse kuvuga ko abategetsi bashyira igitutu kuri Perezida Museveni ngo aziyamamaze ari abajura bamwibira mu bitugu, bitwaje ko ashaje.

Iki kinyamakuru cyabajije minisitiri Kitutu niba abona ko kwegura ari wo muti usigaye, araruca ararumira ntiyavuga. 

Umwungiriza we Agnes Nandutu, yemera ko minisitiri umukuriye, yamuhaye amabati ibihumbi 2000.

Kuwa mbere tariki 06 Werurwe 2023, amakuru avuga ko iki kibazo cy'amabati ya Karamoja yigabagabanije abategetsi, cyatumye Perezida Museveni atumiza inama y'aba minisitiri, bafata umwanzuro ko buri wese azisobanura uwo bihamye agahanwa. 

Iki cyumweru ngo kirasiga Perezida Museveni, amenye urwo azakatira aba ba bategetsi bijanditse mu bujura no kurwanya gahunda za leta.

Hari aba minisitiri bari muri iyi nama banze kugira icyo bavuga kuri bagenzi babo, ariko bemeza ko inama yabaye. 

Ihurizo kuri Perezda Museveni, ni uko na minisitiri w'intebe, Robinah Nabanja, avugwa muri aya manyanga.

The post <strong>Uganda: Ba Minisitiri bareberera intara ya Karamoja basabwe kwegura</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/09/uganda-ba-minisitiri-bareberera-intara-ya-karamoja-basabwe-kwegura/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-ba-minisitiri-bareberera-intara-ya-karamoja-basabwe-kwegura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)