Full moon itumye abadepite bo muri Georgia barwanira mu nteko nshinga mategeko #Rwanda #RWoT

webrwanda
0



Ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko iyo ukwezi k'uzuye icyo bita mu cyongereza full moon, amaranga mutima ya benshi akunda kuzamuka, uko yaba ariko kose. yaba ibyishimo kuri bamwe, umujinya ku bandi, n'andi maranga mutima tutakirirwa turondogora hano.

Kubwiyo mpamvu rero tuzajya tubagezaho buri kwezi amahano aba yabereye mu gihe cya full moon mu bice bitandukanye by'isi.

Full moon yo muri uku kwezi yatangiye tariki 7, nyuma y'amasaha macye full moon itangiye amarangamutima muri nteko nshinga amategeko yo muri Georgia, igihugu giherereye kumugabane w'uburayi yahise atangira kuzamuka.

Gusa n'ubwo amarangamutima aba yazamutse nabwo agera aho y'igaragaza bidaturutse ku mpamvu runaka, Iyi mpamvu rero mu ngoro y'inteko nshinga amategeko ya Georgia yabaye umushinga w'itegeko rigenga abakozi bakorera reta z amahanga (foreign agents) , Uwo mushinga ukigezwa ku badepite amarangamutima yahise azamuka bafatana mu mashati yewe, na perezida w'inteko baramukubita.


Irebere uko byagenze muri iyi videwo :


 

 Na n'ubu nyuma y'iyo mirwano imyigaragambyo mu mujyi wa tbilisi irakomeje, aho abigaragambya bashinja leta y'icyo gihugu ko iryo tegeko ryaba rifite imizi iturutse mu burusiya kwa Vladimir Putin. Amakuru turacyayakurikirana, hagati aho mw'itondere uburakari butari ngombwa cyane cyane mu bihe bya Full moon. 


 Yesu abarinde.

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)