Uburusiya bwemeje ko buzarasa indege zose ibihugu byemereye Ukraine #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uburusiya bwatangaje ko buzarasaindege izo ari zo zose Ukraine izahabwa n'incuti zayo,nyuma y'aho ibihugu bibiri byemeye kuzitanga.

Slovakia yabaye igihugu cya kabiri cya OTAN cyemereye Kyiv indege zo mu bwoko bwa MiG-29 ejo ku wa gatanu, umunsi umwe inyuma ya Pologne.

Ukraine isaba ibihugu by'uburengeraazuba kuyiha indege zikomeye vuba, ariko kubera ko bisaba ibiganiro by'igihe kirekire, bizafata umwanya munini.

Ibona ko mu gihe yahabwa izindi ndege byayifasha mu kwirinda ndetse ikanakora n'ibitero byo guhangana n'umwanzi, muri iyi ntambara imaze umwaka urenga itangijwe n'Uburusiya.

Ibindi bihugu bya OTAN biri gushaka uburyo byakoherereza Ukraine indege nk'izi za MiG-29 â€" ubwoko bw'indege bwo kuva mu gihe cy'ubutegetsi bw'Abasoviyeti â€" ubu abanya-Ukraine bakaba barimo barigishwa kuzikoresha.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov, yamaganye iyi migambi,avuga ko izi ndege ntacyo zizahindura ku ntego ya Moscow y''igikorwa kidasanzwe cya gisirikare' nk'uko ikunze kwita iyi ntambara.

Avuga ko nta kindi zizamara atari ukongerera akaga Ukraine n'abaturage bayo.

Ati: "Ni byo, muri iki gikorwa kidasanzwe cya gisirikare, ibi bikoresho byose ni ngombwa bizaraswa'.

Izi ndege zemewe na Pologne hamwe na Slovakia ni inkuru nziza kuri Ukraine isanzwe ifite abapilote benshi baruta indege, ariko si ukuvuga ko zije gukora ibidasanzwe.

Abanya-Ukraine bavuga ko ibyo bakeneye cyane ari indege z'intambara za Amerika zo mu bwoko bwa F-16.

Yuri Sak, umujyanama mukuru wa Ukraine mu by'ingabo, avuga ko izi ndege z'ubu zifite ububasha budasanzwe.

Birasa nk'aho Ukraine itarazibona vuba kuko bizasaba igihe kitari gito cyo kwigisha abanya-Ukraine gutwara izi ndege z'Uburengerazuba.

Abategetsi ba gisirikare bo mu Burengerazuba baracyafite impungenge ku ndege z'ubu. Intego yabo nyamukuru ni ugufasha Ukraine gutsinda intambara yo ku butaka.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwemeje-ko-buzarasa-indege-zose-ibihugu-byemereye-ukraine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)