Amavubi yageze muri Ethiopia gukina umukino wa gicuti mbere ya Benin #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 26 b'Ikipe y'Igihugu Amavubi bageze muri Ethiopia aho agomba gukina umukino wa gicuti mbere yo kwerekeza muri Bénin gushaka itike y'igikombe cya AFCON y'umwaka utaha.

Mu bakinnyi 30 bahamagawe n'umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yahagurukanye 26 batarimo umunyezamu wa mbere, Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia ndetse n'abandi barimo Haruna Niyonzima,Ruboneka Jean Bosco,n'abandi bari bahagaze neza benshi.

Kwizera yagize ikibazo cy'imvune ku wa Gatanu, mu mukino wa Shampiyona ikipe ye yanganyijemo na Al Najmah FC 1-1.

Abandi batabonetse ku rutonde rwa nyuma rwagiye muri Ethiopia ni Nyarugabo Moise wa AS Kigali, Mugisha Didier wa Police FC na Iradukunda Simeon wa Gorilla FC.

Iyi kipe yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Werurwe 2023 aho igomba gukomeza urugendo yerekeza Adama Nazret mu ntara ya Oromia.

Amakuru aravuga ko uyu mukino wa gicuti uzafasha u Rwanda kwitegura imikino ibiri ya Bénin.

Uyu mukino wa gicuti Ethiopia izakiramo u Rwanda uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023 saa kumi.

U Rwanda rugiye gukina imikino y'umunsi wa gatatu n'uwa kane rufitanye na Bénin mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

Umukino ubanza uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2023 muri Bénin, nyuma y'icyumweru hakazakinwa uwo kwishyura tariki 27 Werurwe 2023 uzabera mu Karere ka Huye.

Aya makipe ari mu itsinda L, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'inota rimwe, Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota ifite. Ikipe iyoboye iri tsinda ni Sénégal ifite amanota atandatu na Mozambique ifite ane.

Abakinnyi 26 Amavubi yahagurukanye

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Ishimwe Pierre (APR FC)

Ba myugariro ni Mutsinzi Ange (FK Jerv), Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Ganijuru Elie (Rayon Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports), Manzi Thierry (AS Kigali) na Niyigena Clement (APR FC)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Yarmouk) Niyonzima Ally (Bumamuru), Mugisha Bonheur (APR FC), Rubanguka Steve (FC Zimbru), Rafael York (Gefle), Hakim Sahabo (Lille U19) na Iraguha Hadji (Rayon Sports)

Abataha izamu ni Muhozi Fred (Kiyovu Sports), Mugisha Gilbert (APR FC), Meddie Kagere (Singida Big Stars), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (APR FC) na Habimana Glen (Victoria Rosport)



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yageze-muri-ethiopia-gukina-umukino-wa-gicuti-mbere-ya-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)