TWAGANIRIYE: Hamisa Mobeto yavuze ko akumbuye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Kane tariki 09 Werurwe 2023 ni bwo Hamisa Hassan Mobeto yasangije abamukurikira ubutumwa bw'ishimwe nyuma y'uko ashyizwe ku rutonde rw'abagore 100 muri Africa n'ikinyamakuru cya Ranks Africa kiri mu bikomeye mu gukurikirana imikorere y'abantu bari mu bisata bitandukanye.

Hamisa yagize ati: 'Imbaraga z'Imana. Ntewe ishema kuba umwe mu bagore ijana b'ingirakamaro b'abanyafurika. Kuba narashinze Mobeto Style, nakavuze ko ari cyo gitumye ngera kuri ibi, ariko abakiliya banjye n'abafana ni mwe mpamvu nyamukuru, mbarimbo ideni, mpora mbashimira. Nshimiye kandi Ranks Africa yanekerejeho.'

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023 mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Hamisa Mobeto yavuze uko ku myaka ye 28, yakira urwego agezeho no kuba ashyirwa ku rutonde rw'abari n'abategarugori bavuga rikijyana muri Afrika.

Si ibyo gusa ahubwo ari no mu bafite ubutunzi bukomeye dore ko umutungo we ubarirwa muri miliyari 5 Frw ndetse afite abamukurikira umunsi ku wundi barenga miliyoni 10 ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: 'Mu kuri kuba abantu babona ibyo ukora ni kimwe, ariko kubona uri mu b'ingirakamaro ni cyo gikomeye kandi kinejeje, bituma urushaho gukora cyane, binyereka kandi ko ibyo ndimo gukora byose n'ibyo nifuza mu mideli birimo bigaragara, mu kuri ndishimye kandi nuzuye ishimwe.'

Ku nama agira abari bifuza gutera imbere muri Africa yose, yagize ati: 'Aho waba uva hose, abo mubana bose, komeza uharanire kugera ku cyo wiyemeje. Kora cyane usengere intego zawe, ntucike intege. Ingorane zose waba unyuramo, wowe shyira umutima ku byo ukora umunsi umwe, ibyuya wabize n'intego wihaye uzabona ko bitari iby'ubusa bizaguha ibisubizo byiza.'

Hamisa Mobeto aheruka mu Rwanda mu 2022 aho yari yaje gushyigikira umunyamakuru, umunyamideli unayihanga Bianca muri Bianca Fashion Hub, yatangaje ko akumbuye cyane abanyarwanda kandi yumva bitinze ngo agaruke. Aragira ati: 'Ndabakumbuye cyane sinzi ndumva kwihangana binanira ngo nongere kuhagaruka.'

Hamisa Mobeto yabonye izuba kuwa 10 Ukuboza 1994, yamamaye cyane mu marushanwa y'ubwiza mu myaka ya za 2011, aho yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss Indian Ocean.

Yitabiriye Miss Tanzania 2011 ndetse na Miss University Africa 2012, hose akagenda aza mu b'imbere. Yahatanye ibihembo bikomeye muri Africa, bimwe akanabyegukana nka Swahili Fashion Week Awards, Black Entertainment, Film, Fashion, Television, Arts na Sports Awards [BEFFTA Awards] kimwe na Tanzania Digital Awards.

Uretse kandi iby'ubwiza n'ubushabitsi mu mideli, Hamisa Mobeto ni umuhanzi unifashishwa no mashusho y'indirimbo. Umuziki yawinjiyemo mu mwaka wa 2018, ashyira hanze indirimbo yise 'Madam Hero' yanakunzwe ikarebwa na za miliyoni kuri Youtube.

Aheruka gutangiza Label y'umuziki yitwa Mobeto Music nyuma ya Mobeto Style inzu ikomeye mu mideli. Ni umubyeyi w'abana babiri barimo umukobwa witwa Fantasy Majizzo yabyaranye na Francis Ciza na Deedalayan Abdul Naseeb yabyaranye na Diamond Platnumz.

Yashyizwe ku rutonde rw'abagore 100 b'ingirakamaro muri Afurika na Ranksa AfricaYatangaje ko ari agahigo gakomeye kandi bimwereka ko ibyo akora abantu baba babibonaHamisa Mobeto yibukije abakobwa ko intego ufite ari yo y'ingenzi uba ugomba kuyinambahoHamisa ufite umutungo ubarirwa muri Miliyari 5Frw zirenga yatangaje ko uko byaba bimeze kose iyo ukomeje gukora ibyuya ubira igihe kigera ukabona ko utabibira ubusaYatangaje ko akumbuye u Rwanda ndetse yifuza kongera kurugeramoMu mwaka wa 2022 yitabiriye ibirori bya Bianca Fashion Hub ku nshuro yabyo ya KabiriRanks Africa ni yo yashyize Hamisa Mobeto mu bagore 100 b'Abanyafurika b'Ingirakamaro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126907/twaganiriye-hamisa-mobeto-yavuze-ko-akumbuye-u-rwanda-agaruka-ku-gahigo-yaciye-muri-africa-126907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)