The Choice Awards 2022: Incamake ku bahataniy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro harimo ibyiciro 13, bihatanyemo abantu babarizwa mu nguni zose z'imyidagaduro. Muri aba harimo abakora filime, abaririmbyi n'abandi. Uyu munsi InyaRwanda ikaba yahisemo kubaha incamake kuri batanu, bazatoranywamo umuhanzikazi wahize abandi.

Muri iki cyiciro hahatanyemo Bwiza, Alyn Sano, Ariel Wayz, Butera Knowless na Marina.

Gutora muri The Choice Awards byatangiye ku wa 4 Werurwe 2023, bikazasozwa ku wa 25 Werurwe 2023. Ibihembo biteganyijwe ko bizatangwa tariki 26 Werurwe 2023, muri Park Inn Hotel by Radisson mu mujyi wa Kigali.

Amatora ari kubera kuri events.noneho.com kuri inyaRwanda.com. Ubu ushaka guha umwe mu bahatanye amahirwe, wakanda hano

Bwiza

Ubusanzwe yitwa Bwiza Emerance, abarizwa muri KIKAC Music, label ifasha abahanzi.

'Bwiza' yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya 'The Next Diva' rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music, mu rwego rwo gushakisha impano z'abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w'imyaka 22 asanzwe yiga ibijyanye n'Ubukerarugendo, muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label, ku wa 17 Nzeri 2021.

Amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye nka Ready, Exchange, Painkiller aheruka gushyira hanze n'izindi.

Bwiza uri mu bahanzikazi bazamukanye ingoga ari mu bahataniye igihembo

REBA PAINKILLER, INDIRIMBO BWIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE

Alyn Sano

Ubusanzwe yitwa Shengero Aline Sano. Uyu muhanzikazi ni umwe mu bakunzwe muri iki gihe, ndetse bari kwitwara neza.

Alyn sano yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018, mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Naremewe Wowe' n'izindi.

Avuka ari uwa gatatu mu muryango w'abana batanu. Ahuza amateka n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi, barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Uyu muhanzikazi nawe ari mu bahataniye igihembo muri uyu mwaka, cy'umuhanzikazi mwiza muri The Choice Awards. Â 

Alyn Sano nawe ahataniye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza 

REBA INDIRIMBO AHERUKA GUSHYIRA HANZE

Ariel Wayz

Uyu mukobwa ni umwe mu bahagaze neza mu muziki.

Ubusanzwer yitwa Uwayezu Ariel, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y'umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars, ndetse n'umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, muri Afurika y'Epfo. 

Ariel Wayz ni umwe mu bahatanye 

REBA INDIRIMBO UYU MUHANZIKAZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE

 

Marina

Ni umwe mu bahanzi b'abanyempano itangaje, mu muziki nyarwanda. Ubusanzwe akomoka mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba.

Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2017, icyo gihe yamenyekanye  mu bihangano bitandukanye birimo nka 'Byarara bibaye', 'Bikakubera', 'Karibu', 'Log out', 'Tubisubiremo', 'It's Love' yakoranye na Uncle Austin na 'Love You' n'izindi.

 

Marina ahataniye iki gihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka, muri The Choice Awards 2023

UBU AHERUKA GUSHYIRA HANZE INDIRIMBO YISE 'OK'' YAHURIYEMO NA LI JOHN

Butera Knowless

Ingabire Jeanne Butera [Butera Knowless] ni umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Niwe wenyine mu b'igitsinagore ufite ibigwi byo kuba abitse igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, yatwaye ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu.

Uretse ibyo, niwe wenyine mu bagore bo mu kiragano cye ufite album nyinshi. Amaze kubaka ibigwi bikomeye, ku buryo hari benshi abera urugero mu muziki.

Butera Knowless ni umwe mu bamaze kungukirwa bikomeye n'umuziki, kuko yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami ry'ubukungu muri Kaminuza yigenga ya Kigali, n'ibindi bikorwa byinshi atifuza gushyira mu itangazamakuru.

Butera Knowless ari mu bahanzikazi bahatanye 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126899/the-choice-awards-2022-incamake-ku-bahataniye-igihembo-cyumuhanzikazi-wumwaka-126899.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)