Premier League: Arsenal yanyagiye Crystal Pal... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru saa kumi zuzuye ikipe ya Arsenal yakiriye Crystal Palace kuri Emirates Stadium iranayitsinda, bituma ikomeza kuzamura ikizere cyo kuba yatwara igikombe cya shampiyona.

Uko umukino wagenze

Abakinnyi ba Arsenal batangiye umukino bakina bitonze bahererekanya neza, ariko bakinira mu kibuga cyabo badashaka guhita basatira izamu rya Crystal Palace.

Abakinnyi ba Arsenal 11 babanje mu kibuga: Ramsdale, Zinchenko, Holding, Gabriel Magalhães, White, Ødegaard, Partey, Xhaka, Saka, Trossard na Martinelli.

Ku munota wa 10 gusa Crystal Palace yari itunguranye ishaka gutsinda igitego, aho Wilfried Zaha yirukankanye umupira agacenga Ben White maze akarekura ishoti, ariko Ramsdale ashyira umupira muri koroneri.


Gabriel Martinelli wafunguye amazamu ya Crystal Palace

Abakinnyi 11 ba Crystal Palace babanje mu kibuga: Whitworth, Mitchell, Guéhi, Andersen, Ward, Milivojevic, Doucouré, Schlupp, Zaha, Édouard na Olise.

Abakinnyi ba Arsenal bakomeje gukina baciriye umurongo abasore ba Crystal Palace ndetse na Bukayo Saka akabona imipira myiza ku ruhande rw'iburyo,  ariko kwinjira mu rubuga rw'amahina bikagorana.

Mu minota 23 Arsenal yakije umuriro imbere y'izamu rya Crystal Palace, ariko gutindana umupira kwa Leandro Trossard bituma bawamburwa mu buryo bworoshye. Ku munota wa 27 Ben White yazamukanye umupira neza awuhereza Bukayo Saka arahindukira nawe awushyira kwa Gabriel Martinelli, acenga Joel Ward ahita atsinda igitego cya 1 cya Arsenal gutyo. 

Nyuma yo gutsinda igitego umurindi w'abakinnyi ba Arsenal imbere y'izamu wagabanyutse gato umupira wongera gukinirwa mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Crystal Palace barimo Olise batangira gukora amakosa bigatuma haboneka kufura nyinshi.

Ku munota wa 42 Bukayo Saka yatsinze igitego cya 2 ahawe umupira na Ben White, igice cya mbere cyarangiye Arsenal ikiyoboye n'ibitego 2-0. Arsenal yatangiye igice cya kabiri yongera gusatira cyane ndetse abakinnyi Bukayo Saka na Gabriel Martinelli bahindura imipira myiza imbere y'izamu, ariko ba myugariro ba Crystal Palace bakirwanaho.

Ku munota wa 51 Crystal Palace yagerageje kugera imbere y'izamu maze Wilfried Zaha arifora arekura ishoti riremereye, ariko umuzamu arishyira muri koroneri. Kuwa 55 Granit Xhaka yahise abakosora atsinda igitego cya 2, ahawe umupira na Leandro Trossard. Crystal Palace yaje kubona igitego cya 1 ku munota wa 63 gitsinzwe na Jeffrey Schullp, ku mupira wari uvuye muri koroneri itewe na Olise.


Ben White wakoze akazi gakomeye mu kibuga

Ku munota wa 65 amakipe yombi yakoze impinduka mu kibuga, ku ruhande rwa Arsenal Zincheko yavuyemo hinjiramo Tierney na Trossard avamo hinjiramo Gabriel Jesus, naho ku ruhande rwa Crystal Palace havuyemo Édouard na Milivojevic hinjiramo Jordan Ayew na Hughes. 

Ku wa 74 Bukayo Saka yatsinze igitego cya 4 ahawe umupira na Tierney, wari winjiye mu kibuga asimbuye. umukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 4-1.

Kugeza ubu Arsenal iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 69, naho Crystal Palace yo ni iya 12 n'amanota 27.


Xhaka yishimira igitego cya 3 yatsinze


Bukayo Saka watsinze ibitego 2 mu mukino




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127223/premier-league-arsenal-yanyagiye-crystal-palace-127223.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)