Perezida Kagame yahishuye ko hari abashaka kuvangira uburyo bwashyizweho mu gukemura ikibazo cya RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uburyo bwashyizweho na EAC mu nama zabereye Angola,Nairobi n'ahandi zakemura ikibazo ariko hari imbaraga ziri guturuka ahandi zishobora kuzambya ibintu.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 13 ubwo yatangaga ikiganiro ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w'Isi (Global Security Forum), iri kubera i Doha muri Qatar.

Yavuze ko hari imbaraga ziri kuva hanze zishaka kuvangira ingamba ibihugu byo mu karere byafashe ngo ikibazo gikemuke.

Ingamba zafashwe n'imiryango nk'uw'Afurika y'Iburasirazuba (EAC) harimo kohereza ingabo zifasha impande zombi guhagarika imirwano, ibiganiro bya Nairobi hagati ya Leta n'imitwe yitwaje intwaro ndetse n'ubuhuza bwa politiki bushingira ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola.

Perezida Kagame ati 'Bisa nk'aho hari byinshi biri kuva hanze y'akarere kuri iki kibazo, kurusha ibibazo biri mu karere imbere. Guverinoma ya Congo yananiwe kugifata nk'ikibazo cyabo, bakagirwa inama yo gushaka urwitwazo.

Nizeye nshikamye ko uburyo bwashyizweho mu karere [..] bushobora gutanga umusaruro, ariko se izo mpamvu zindi ziva mu mahanga zizatuma bijya mu bikorwa? Niho ikibazo kiri.'

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri muri Congo bitatangijwe n'u Rwanda, nubwo rwagiye rubishorwamo ku mpamvu zitandukanye ndetse ashimangira ko kuba bigenda bigaruka aruko bidakemurwa biherewe mu mizi.

Yavuze ko M23 yagiranye amasezerano na leta ebyiri za RDC ariko zose nta n'imwe yubahirije ibyo bavuganye ariyo mpamvu iki kibazo kigaruka kenshi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba mu Burasirazuba hari imitwe myinshi ihungabanya umutekano, nyamara hagatungwa agatoki M23 nka nyirabayazana w'ibibazo byose bitazakemura iki kibazo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-hari-abashaka-kuvangira-uburyo-bwashyizweho-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)