Perezida Kagame na Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza baganiriye ku kibazo cy'abimukira (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri Braverman Suella bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.

Ni ibiganiro byibanze ku masezerano y'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza yo kwakira abimukira azwi nka MEDP [Migration and Economic Development Partnerships].

Aya masezerano yasinywe hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza muri Mata 2022, agamije ubufatanye mu gukemura ikibazo cy'abimukira ku Isi ndetse n'ibijyanye n'ubufatanye mu iterambere.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri Braverman byanitabiriwe na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Abandi barimo Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Maloko n'Umujyanama muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Monique Mukaruliza.

Minisitiri Braverman ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri, aho yahakoze ibikorwa birimo kugirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Yavuze ko u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'inyongera 'agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda'.

Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy'abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y'u Rwanda n'u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, na we wari muri icyo kiganiro yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

Ati 'Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugire uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by'abimukira ku Isi.''

'Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw'abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y'iterambere ku bantu.'

Kuri iki Cyumweru kandi Minisitiri Braverman yashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyuga n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro.

Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y'amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

Guverinoma y'u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z'ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu ko gushaka umuti w'iki kibazo cy'abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Braverman n'itsinda ayoboye bamaze iminsi ibiri mu ruzinduko rw'akazi i Kigali
Ibiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye na Minisitiri Braverman byari byanitabiriwe na Minisitiri wUbubanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta
Ubwo Perezida Kagame yaramukanyaga na Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella
Perezida Kagame na Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Braverman Suella bafashe ifoto nyuma yo kugirana ibiganiro
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-minisitiri-w-umutekano-mu-bwongereza-baganiriye-ku-kibazo-cy

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)