Meddy numugore we Mimi bakoreye ibirori bya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mashusho n'amafoto ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga yihariwe n'amashusho ya Meddy, Mimi n'umwana wabo w'imfura ndetse n'inshuti n'abavandimwe bitabiriye ibirori by'agatangaza uyu mwana yagize nyuma yo kwizihiza umwaka umwe.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo yaba Meddy na Mimi basangije ababakurikira amashusho y'ibirori by'umwana wabo, ndetse n'inshuti zabo zaje kwishimana n'umwana wabo maze babyerekanira mu gishushanyo cyabo ari batatu.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.


Umuteguro w'aho ibirori by'umwana wa Meddy byizihirijwe 

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.


Meddy mu byishimo byinshi nyuma y'uko umwana we yujuje umwaka

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.


Buri meza yari iteguweho ibijyanye n'umwana 


Buri muntu wari uhari yashimwaga n'ibiteguye ku meza


Meddy na Mimi mu bihe byo gutwita Myla byari umunezero

Ibirori by'umwana wa Meddy wuzujuje umwaka umwe avutse

Meddy na Mimi babihamije babinyujije kuri konti yabo ari batatu




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127218/meddy-numugore-we-mimi-bakoreye-ibirori-byagatangaza-umwana-wabo-myla-wujuje-umwaka-amafot-127218.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)