Impamyabumenyi z'Ikirenga: Umusaruro w'ubufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda na Suède mu myaka 20 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwabitangaje ku wa 21 Werurwe 2023 mu kiganiro cyahuje inzego zihuriye kuri ubwo bufatanye zagiranye n'itangazamakuru mu kwitegura umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y'ubwo bufatanye uzaba ku wa 24 Werurwe 2022.

Mu myaka 20 ishize Suède yafatanyije na UR mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ibidukikije, siyansi, ubumenyi rusange ndetse na gahunda yo gushishikariza abagore kwitabira siyansi n'inzego z'ubuyobozi, bigakorwa bafasha abanyeshuri kuziminuzamo ariko icyo gihugu kigatanga n'amafaranga yo gukora ubushakashatsi.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas yavuze ko 'kuri ubu ikigezweho ari ukubaka ubushobozi, tugikisha abanyeshuri bakorera PhD [impamyabumenyi y'ikirenga] hano mu Rwanda batiriwe bajya [muri Suède]. Umwaka ushize abagera kuri 25 bakoreye PhD mu Rwanda. '

Dr Kayihura avuga ko iyi gahunda iri mu murongo wa leta wo kongera umubare w'abakorera PhD, binyuze mu biganiro byahuje impande zombi, 'bive mu kubohereza hanze hagabanywa n'ikiguzi gitangwa ahubwo bigire hano dore ko ubushobozi butangiye kuboneka.'

Amasomo azibandwaho mu gukorera PhD arimo ajyanye no gukora inkingo, ibijyanye n'ubumenyi bwo gusesengura amakuru (Data Science), gukemura amakimbirane n'ibijyanye n'umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuzi muri rusange.

Mu gihe cy'imyaka 20 ubu bufatanye bumaze binyuze muri porogaramu yo guteza imbere uburezi (UR-Sweden Program), bwatumye abagera kuri 88 barimo abagore 30 n'abagabo 58 bakorera PhD mu masomo atandukanye.

Mu rwego rw'ubushakashatsi UR-Sweden Program yateye inkunga ubugera ku bihumbi 2121 kuva mu 2013 kugeza ku 2022 ndetse ubwo bushakashatsi bwakoreshejwe n'abandika ibindi bitabo bagera ku 2842 kuva mu 2013 kugera mu 2018.

Ubushakashatsi bugera kuri 719 bwasohowe mu bigo by'ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi (Scientific Journals).

Mu nkunga zahawe abakora ubushakashatsi, 36 zahawe abakora ubushakashatsi busanzwe, 26 ku bari gukora ubushakashatsi nyuma yo kubona PhD , 13 ku basoje PhD bakora ubushakashatsi mu gihugu, mu gihe 49 zahawe abagore bakora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye.

Dr Anne Marie Kagwesagye, ni umwarimu muri UR wasoje amasomo muri UR-Sweden Program mu bijyanye n'uburezi, avuga ko akimara gusoza amasomo atari kuguma iyo yize ahubwo yagombaga gutanga umusanzu mu bijyanye no kwigisha ndetse no gukora ubushakashatsi bugirira akamaro Abanyarwanda.

Kuri ubu ahagarariye umushinga wa MasterCard Foundation, ufasha mu gutegura abanyeshuri kuzagira uruhare mu buyobozi bw'ejo hazaza hagamijwe gushaka ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo, no kubatoza ibijyanye no kwihangira imurimo.

Dr Kagwesagye avuga ko gutangiza porogaramu yo kwigisha abakorera PhD mu Rwanda bizafasha mu buryo butandukanye cyane ko 'ubumenyi bazajya bahabwa buzajya buhita butangwa mu mashuri aho gutegereza ko basoza imyaka runaka ngo amasomo asozwe.'

Umuyobozi Mukuru wa UR wungirije ushinzwe igenamigambi n'imiyoborere, Ndikumana Raymond wanasoje muri iyi porogaramu mu masomo ajyanye n'icungamutungo n'imiyoborere, avuga ko iyi porogaramu yagize uruhare rufatika mu gukemura ibibazo umuryango nyarwanda uhura nabyo.

Yagaragaje ko ubu hubatswe amasomero agezweho mu mashami yose ya UR, bikajyana no kubaka ikigo kijyanye no gusesengura amakuru (data Center), n'imishinga yo kureba uko imirire mibi yagabanuka bigizwemo uruhare n'abashakashatsi b'iyi kaminuza.

Yerekanye ko ubumenyi bwakuwe muri ubu bufatanye bwafashije no gutunganya igishanga cya Muvumba mu Karere ka Nyagatare cyari kigizwe n'imyunyu yatumaga kitabyazwa umusaruro ariko ngo uyu munsi abaturage batangiye kugihingamo umuceri, binyuze mu kwiga ikoranabuhanga ryatumye iyo myunyu igabanyuka.

Ku bijyanye n'ikoranabuhanga, ubu bufatanye bwafashije mu kubaka ibigo by'icyitegererezo na za laboratwari zitandukanye aho ishingwa ryabyo ryagizwemo uruhare n'abasoje amasomo muri ubwo bufatanye.

Uretse gahunda nshya yo gufasha u Rwanda kujya rwigisha abashaka PhD, Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bari kwinjira mu bufatanye bushya burimo no kongera umubare wa za kaminuza zo muri iki gihugu zigakorana n'izo mu Rwanda kugira ngo ibiva mu bushakashatsi bigirire akamaro abaturage b'impande zombi.

Umuyobozi wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga ari kumwe na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda bagaragaza umusaruro w'ubufatanye mu burezi mu gihe cy'imyaka 20
Umuyobozi Mukuru wa UR wungirije ushinzwe igenamigambi n'imiyoborere, Ndikumana Raymond yagaragaje ko ubufatanye bwabo na Suède bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere kaminuza
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko ubufatanye bwa UR na Suède buzakomeza mu isura nshya aho hazongerwa n'umubare wa za kaminuza zinjizwa muri ubu bufatanye
Ubufatanye bwa Suède na UR bukomeje kwagurirwa no mu zindi nguni hagamijwe guteza imbere uburezi
Umuyobozi wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga yagaragaje ko ubufatanye bafitanye na Suède bugeze aho hatangizwa amasomo y'imyamyabumenyi y'ikirenga mu Rwanda
Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kagwesage Anne Marie yavuze ko gutangiza amasomo ya PhD mu Rwanda bizafasha cyane kuko amasomo abanyeshuri bazajya bahita bayatanga kuri kaminuza ako kanya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamyabumenyi-z-ikirenga-umusaruro-w-ubufatanye-bwa-kaminuza-y-u-rwanda-na

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)