Imitima imenetse y'abana bavuka ku babyeyi bagize ubwiru ibyaha bya Jenoside bahaniwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iravuga ko hari icyizere cyo hejuru cyo kugabanya ibikomere ku mitima mu muryango nyarwanda, bitewe n'inyigisho zihabwa by'umwihariko  urubyiruko.

Nsanzineza Valens w'imyaka 35 akomoka mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyarugenge ninaho atuye, Se umubyara yahamijwe ibyaha bya Jenoside n'inkiko Gacaca.Nsanzineza yatinze kumenya igitumye Se umubyara ari muri gereza.

Ibikomere ku mutima kuri Nsanzineza byatangiye ubwo yari umunyeshuri, abana bose bakamwitaza bamubwira ko ari uwo mu muryango w'abicanyi.

Nsanzineza iyo abara iyi nkuru amarira amuzenga mu maso.

Yagize ati 'Nahuraga n'ikibazo ku ishuri ahantu hose ngeze abana bose twajya gukina bakambwira bati ntabwo twakina nawe,  uri umwana wo mu bicanyi. Nkumva birantera ipfunwe cyane, nkibaza nti ni gute nzaba muri Sosiyete nyarwanda?[…] ubwo Papa yaje kujya muri Gacaca ariko ntabwo nari nzi icyo yakoze.'

N'ubwo yari akiri muto Nsanzineza niwe wafashe iya mbere yo kujya gusaba imbabazi umuryango Se yahemukiye, yaje kuwegera umusaba ko yazana na nyina umubyara basabye imbabazi barazihabwa, ubu imiryango ibanye neza kandi ibikomere yari yatewe n'umubyeyi kuri ubu byarakize.

 Ati 'Ndibaza n'umutima nama wanjye umuntu twari duturanye tukamukorera ikosa rimeze ritya rikavamo urupfu rw'ababyeyi be, ndibaza nti reka ndebe ko nagenda akampa imbabazi nkabohoka.'

Yakomeje agira ati 'Naragiye nshaka umuntu aramperekeza turagenda dusaba imbabazi, ndamubwira nti rero muzehe nari nje kugusaba imbabazi z'icyaha twagukoreye, arambwira ati se wowe wa mwana we ko uri umwana  mutoya  uransaba imbabazi ushingiye kuki? Uzagende uzane na Mama wawe munsabe imbabazi?'

Nirere Vestine w'imyaka 21  nawe atuye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mareba, kuri ubu niwe urera musaza we  muto na Murumuna we nyina yarapfuye, Se umubyara  nyuma yo kurangiza igifungo yakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, yahise yishakira undi mugore ubu abo bana barirera kandi bafite Se.

Yagize ati 'Afite undi mugore njye mbana na murumuna wanjye na musaza wanjye, ubwo ni njye mukuru w'umuryango. Yari yarakatiwe imyaka 12 yarayikoze, muri icyo gihe numvaga ntishimye nkumva mfite amatsiko y'ikintu yaba yarakoze kugira ngo bamufunge, yari yarambwiye ko azabimbwira yaratashye aje ntiyambwira, aje mubajije n'ubundi yanga kubimbwira numva sinamubabarira.'

Karulinda Gregoire nawe akomoka mu Bugesera mu Murenge wa Shyara, kuri ubu yarangije ibihano yari yarakatiwe kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubuhamya bwe bwumvikanisha ko kugira ngo yongere kwisanga mu muryango nyarwanda byagereranywa no kuzamuka imisozi ihanamye irenze umwe.

Yagize ati 'Ndi umwe mu bagize uruhare muri Jenoside, nabifungiwe imyaka 10. Aho mariye gufungurwa naraje mbaho mu bwihebe kuko numvaga nta bwisanzure mfite, kubera ayo mahano nari narakoze numvaga mu mutima wanjye ndi mu mwijima w'icuraburindi.'

Umuryango uharanira kubaka amahoro arambye ku Isi, Interpeace, wo utanga umuburo ko kwishimira ko urwego rw'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda biri ku gipimo cy'iri hejuru bidahagije, kuko ibyo bipimo bike bisigaye bikwiye kwitabwaho kuko bishobora guteza ibibazo.

Kayitare Frank ni umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda.

Yagize ati 'Kugira ngo hatagira ikibasubiza inyuma ni uko na babandi bake batarabyumva neza bafashwa. Abo rero nibo dushyiramo ingufu cyane.'

Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, iravuga ko hari icyizere cyo hejuru cyo kugabanya ibikomere ku mitima mu muryango nyarwanda, ahanini byatewe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'inyigisho zihabwa by'umwihariko urubyiruko n'imiryango bakomokamo.

Madamu  Clarisse Munezero ni umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri.

Yagize ati 'Ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko hari abagifite ibikomere cyane cyane bakomora ku babyeyi babo, tugafasha ari urubyiruko ari n'ababyeyi babo. Ntekereza ko rero icyizere kirahari kandi gahunda zikorwa zose zikorerwa ku byiciro byose, nta cyiciro dusiga inyuma yaba mu bakuru n'abatoya.'

Igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94% nk'uko bitangazwa n'ubushakashatsi bushya bwa 2020, ni ubushakatsi  bukorwa buri myaka itanu.

Tito DUSABIREMA

The post <strong>Imitima imenetse y'abana bavuka ku babyeyi bagize ubwiru ibyaha bya Jenoside bahaniwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/13/imitima-imenetse-yabana-bavuka-ku-babyeyi-bagize-ubwiru-ibyaha-bya-jenoside-bahaniwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imitima-imenetse-yabana-bavuka-ku-babyeyi-bagize-ubwiru-ibyaha-bya-jenoside-bahaniwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)