Butera Knowless yibarutse umwana wa gatatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Clement washinze Kina Music yahamirije InyaRwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, ko bamaze kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

Ku wa 4 Mutarama 2021, nibwo Knowless yabwiye Radio Rwanda ko hashize iminsi yibarutse umwana wa kabiri (Ubuheta).

Yatangaje ibi nyuma y'iminsi yari ishize hari amakuru acaracara ku mbuga nkoranyambaga yandikwa n'abantu banyuranye, bavuga ko yibarutse.

Icyo gihe, yavuze ko atahishe ko yibarutse umwana 'kuko ntawigeze abimbaza'. Avuga ko amafoto yashoboraga kugaragaza ko akuriwe, atigeze ayerekana kuko yagumye hagati y'imiryango.

Uyu mwana wa kabiri bamwise 'Inzora'. Uyu muhanzikazi yavuze ko Ishimwe Clement ari we wahisemo ko uyu mwana bamwita 'Inzora' [Bisobanuye ukwezi kwuzuye].

Ati 'Inzora ni Clement warizanye. Afite ukuntu muri iyi minsi cyangwa se muri ibi bihe yabaye Umunyarwanda cyane. Yahoraga ambwira ati 'ubundi bino bintu by'amazina y'abakoloni ni ibiki? Kuki ubundi twiswe amazina y'abandi?'

'Hari umuntu wo mu Burayi wasanga yitwa wenda Hategekimana urabizi ntabwo bibaho…Yarabimbwiye ntabwo numvaga ko ari n'Ikinyarwanda nakubeshya nanjye noneho we afite ukuntu abivuga [Inzoora]…Nyuma ni bwo nasobanukiwe nanjye ko ari 'full moon' (ukwezi kwuzuye).'

Knowless avuga ko bwa mbere atwita inda y'umwana we wa mbere atabyemeraga ko atwite, kuko 'nari mfite ibyishimo byinshi ariko mfite n'ubwoba'. Avuga ko muri we yibazaga ku kuba agiye kuba umubyeyi n'ukuntu azita ku mwana we yari agiye kwibaruka.

Uyu muhanzikazi yavuze ko umwana we w'umukobwa w'imfura Or ameze nk'umuvandimwe, kuko ngo uburyo amufatamo n'uburyo aba ashaka ko bakina, biba bimeze nk'abavandimwe babiri bakuriye mu muryango umwe.


Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Clement bari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko bibarutse umwana wa Gatatu


Mu ntangiriro za Mutarama 2021, nibwo Knowless yemeje ko yibarutse umwana wa kabiri

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAHWI' YA KNOWLESS NA NEL NGABO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126683/butera-knowless-yibarutse-umwana-wa-gatatu-126683.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)