Bahavu, Madederi, Clapton na Papa Sava mu bah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, nibwo Ishusho Arts yashyize hanze ibyavuye mu ijonjora rya mbere ry'abakinnyi, filime n'abandi bagira uruhare mu kuzitunganya bageze mu cyiciro cya nyuma cy'abahataniye ibi bihembo.

Abahataniye ibi bihembo ni abo mu Rwanda, abo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi bandikishije filime zabo.

Ni urutonde rwiganjeho abakinnyi basanzwe bazwi mu ruhando rwa cinema mu Rwanda. Ariko, kandi hari filime z'amazina akomeye mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko zitagaragara mu zihataniye ibi bihembo bigamije gushyigikira urugendo rw'iterambere rwa cinema yo mu Rwanda.

Hari n'amazina y'abandi bantu bazwi mu gutegura no kuyobora filime nka Misago Misago Nelly Wilson washinze ikigo Zacu Entertainment batagaragara kuri uru rutonde rurambuye rugizwe n'ibyiciro 12.

Amazina menshi yiganjeho, yigaragaje cyane kuva mu myaka ibiri ishize y'icyorezo cya Covid-19, aho babyaje umusaruro umwanya na internet bagaragaza impano. Ariko, kandi umukinnyi uzwi cyane nka Nyaxo ntabwo agaragara kuri uru rutonde.

URUTONDE RURAMBUYE RW'ABAHATANIYE IBIHEMBO RWANDA INTERNATIONAL MOVIE AWARDS:

1.Icyiciro cya filime ngufi (Short Film):

-Ingaruka ya Habiyakare Muniru

-Innocent Victim ya Sugira Florence

-Wedding Dress ya Mutoni Assia.

-Ishyari/Jealous ya Nizeyimana Pacific

-Nkore iki ya Vyper.

-1785 Dead or Awake ya Jackson Drizzy.

-Muhire ya Muhire

-My Story ya Fleury Legend.

2.Icyiciro cya filime mbarankuru (Documentary Film)

-Ifirimbi ya Saro Francince Andrew

-Forgiven not Forgotten ya Emmanuel Nturanyenabo

-Tinyuka Urashoboye ya Rugina Mussa

3.Icyiciro cya filime y'uruhererekane (Series Film)

-The Bishop Family ya Niyoyita Roger

-The Pact ya Ingabire Pascaline

-My Ex ya Fleury Legend

-Impanga ya Fleury Legend

-The Secret ya Yves Mizero

-Consequences ya Kalinda Isaie

-Waz You ya Yves Mizero

-Ubwiru ya Jean Bon Destin

4.Icyiciro cya filime ndende (Feauture Film)

-Above the Brave ya Kalinda Isaie

-Igeno ryanjye ya Niyoyita Roger

-Nurujijo ya Habiyakare Muniru

-Drunk and Dead ya Jacques Maniraguha

-Marie ya Appolinaire Ingabire

-Urukundo rudashoboka ya Rukundo Paru

5.Icyiciro cy'abakinnyi ba filime b'abagabo (Male Actors)

-Mwiyeretse Alain Samson muri filime The Bishop

-Mugisha Emmanuel muri filime Umuturanyi

-Habiyakare Muniro muri filime Ingaruka

-Niyigena Jean Pierre muri filime Igeno ryanjye

-Kalinda Isaie ya muri filime The Consenquence

6.Icyiciro cy'umukinnyi wa filime w'umugore (Female Actress)

-Gatesi Divine Kayonga muri filime Waz you no muri The Bishop

-Bahavu Janet Usanase muri filime Impanga

-Pertinah Urwibutso muri filime My Ex

-Irakoze Vanessa Aliane muri filime Maya

-Iradukunda Nana Nadine muri filime The Pact

7.Icyiciro cy'abayobora filime (Directors)

-Niyoyita Roger wayoboye filime Geno ryanjye na The Bishop

-Fleury Legend wayoboye filime Impanga na My Ex

-Kalinda Isaie wayoboye filime Above the Brave/Consenquences

-Yves Mizero wayoboye filime The Secret/Waz You

-Ingabire Pascaline wayoboye filime The Pace

8.Icyiciro cy'abayobora ifatwa ry'amashusho(Director of Photography)

-Gilbert Sibomana muri filime Above the Brave

-Yves Mizero muri filime The Secret

-Obed Nshuti muri filime Igeno ryanjye

-Bora Byirangiro muri filime The Bishop's

-Louid Udahemuka muri filime The Pact

9.Icyiciro cy'abatunganya amajwi (Sound Engineer)

.Guy Xavier Nsengiyumva muri Above the Brave

-Habarugira Valens muri The Bishop's

-Aboubakar Ngabonziza muri The Pact

-Stephen Evanz muri filime Impanga

-Eric Ingabikwiye muri filime The Secret

10.Icyiciro cy'abakora ibijyanye n'urumuri muri filime (Gaffers)

-Fidele Mugisha Fido muri filime 1785 Dead or Awake

-Jean Luc Nsengimana muri filime Above the Brave

-Vincent Maniraguha muri filime Igeno ryanjye

-Jean de Dieu Minani muri filime The Pact.

11.Icyiciro cy'umukinnyi w'umugabo ukunzwe (Male People Choice):

-Rusine Patrick uzwi nka Rusine

-Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya

-Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke

-Mugisha James uzwi nka Mudenge

-Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava

-Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati

-Tuyisenge Aime Valens uzwi nka Boss Rukundo

-Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu

-Zahabu Francis uzwi nka Steven

-Iradukunda Abouba Ibra uzwi nka Prince

12.Icyiciro cy'umukinnyi w'umugore ukunzwe (Female People Choice):

-Bahavu Usanase Janet uzwi nka Kami

-Dusabe Clenia uzwi nka Madederi

-Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina

-Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia

-Umutoni Saranda Oliva uzwi nka Saranda

-Gatesi Kayonga Divine uzwi nka Tessy

-Nyambo Jesca uzwi nka Nyambo

-Igihozo Nshuti Mileille uzwi nka Phionah

-Rwibutso Pertinah uzwi nka Lydia

-Inkindi Aisha uzwi nka Aisha

Bahavu Janet Usanase ahatanye mu cyiciro cy'umukinnyi mwiza wa filime (Female Actress) abicyesha filime 'Impanga' 


Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Seburikoko akaba ari nawe utegura filime 'Papa Sava' 

Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonke ahatanye mu cyiciro 'Male People Choice'. Anahatanye mu cyiciro 'Male Actors' abicyesha filime 'Umuturanyi' Â 


Ishimwe Sandra uzwi nka Nadia muri filime City Maid itambuka kuri Televiziyo Rwanda ahantanye mu cyiciro cy'umukinnyikazi wa filime ukunzwe (Female People Choice) 

Madederi uzwi muri filime zirimo 'Papa Sava' ahatanye mu cyiciro 'Female People Choice'

Icyiciro cy'umugabo mwiza ukunzwe uhiga abandi gihatanyemo abamaze igihe bigaragaza mu ruhando rwa cinema


Icyiciro cy'umugore mwiza ukunzwe kirimo amazina akomeye muri Cinema







Urutonde rw'abahataniye ibihembo muri EAC no mu bindi bihugu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126686/bahavu-madederi-clapton-na-papa-sava-mu-bahataniye-ibihembo-rwanda-international-movie-awa-126686.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)