Bari kurushinga muri Kanama 2022! Urugendo rw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo ku wa 2 Ukuboza 2022  yagizwe umwere, ndetse urukiko rutegeka ko ahita afungurwa. Icyo gihe umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega.

Ntabwo ndi bwizimbe mu magambo kuko icyo sicyo cyanzanye ahubwo nshaka kuvuga ku rukundo rwe na Miss Iradukunda Elsa rwarikoroje mu itangazamakuru kuva umunsi afungwa, kubera uko uyu mukobwa yagiye amurwanira ishyaka.

Umurengera w'urukundo rwabo wagaragaye mu minsi ishize ubwo mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2023, haberaga umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko kw'aba bombi.

Prince kid yari amaze igihe kinini ategereje umuhoza?

Prince Kid wahoze ari umuhanzi akaza kubivamo ajya mu byo gutegura ibikorwa bitandukanye bya  Nyampinga w'u Rwanda, ni umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, yateguraga Miss Rwanda.

Yakundanye na Teta Sandra nyuma gato y'amarushanwa ya Nyampinga wa SFB mu 2011, ubwo uyu Teta yabaga igisonga cya Kabiri cya Nyampinga waho. Batandukanye mu 2014.

Mu kiganiro yagiranye na Code 250 mu 2016, Ishimwe Dieudonné yabajijwe ibibazo byinshi, ndetse umunyamakuru aza no gukomoza ku kibazo cyamubazaga umukobwa yaba yarakundanye nawe ku bwe yumva adateze kwibagirwa ndetse n'icyo atandukaniyeho n'abandi.

Aha, Ishimwe yahise ahamiriza umunyamakuru ko mu buzima bwe yakundanye n'umukobwa umwe ariwe Sandra Teta, bakundanye akirangiza kaminuza ubwo yari afite imyaka 26, ndetse nyuma yo gutandukana nawe akaba atarongeye gukundana kugeza ubu.

Yagize ati 'Ni uko wenda nimbibabwira muri bugire ngo ni bya bindi by'abantu babeshyana buri gihe, ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukumwibagirwa mu bundi buryo, njyewe ntabwo nakundanye igihe kirekire. Umukobwa nakundanye nawe yari Teta ariko kuvuga ngo ikintu cyo kutamwibagirwaho, nyine ni uko ariwe wabanje […] nta kindi kintu (cyihariye) kuko nta bakobwa benshi nakundanye nabo.'

Sandra Teta nyuma yo gutandukana n'uyu musore, yahise akundana na Derek Sano baza gutandukana, ubu afitanye abana babiri n'umuririmbyi w'Umunya-Uganda, Weasel.

Abajijwe impamvu yatumye nyuma yo gutandukana na Sandra Teta, ahitamo kudashaka undi mukobwa bakundana mu gihe bizwi ko Miss Sandra Teta we yahise acudika n'undi musore, aha Prince Kid yagize ati 'Ubwo niko urukundo rwaje nyine, ni urwo ngurwo rwaje.'

Uyu musore kuva yatandukana na Teta, nta wundi mukobwa wigeze amenyekana mu itangazamakuru  bakundanye.

Sandra Teta [wa kabiri utururse iburyo] na Prince Kid bamaze igihe bakundana 

Urukundo rwa Prince Kid na Miss Elsa rwabayeho igihe kinini mu ibanga

Nyuma gato y'aho Miss Iradukunda abaye Nyampinga w'u Rwanda 2017, byatangiye guhwihwiswa ko yaba akundana na Prince Kid. Akenshi barasohokanaga bafatanye agatoki ku kandi, ariko bakirinda itangazamakuru.

Aba bombi bakundanye mu ibanga rikomeye kugeza mu mwaka ushize, ubwo iby'urukundo rwabo byasandaraga biturutse ku bibazo byabaye muri Miss Rwanda.

Miss Elsa yarwaniye ishyaka Prince Kid

Ku wa 9 Gicurasi 2022 nibwo hasakaye inkuru y'uko Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.

Miss Iradukunda Elsa yari yatawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022.

Amakuru yavugaga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa muri Miss Rwanda, kugira ngo bazivuguruze imbere y'urukiko.

Yari yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe.

Icyo gihe abakobwa n'abandi bantu [kuko harimo n'abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

Iradukunda Elsa yakoze byose, byari bigamije kurwanira ishyaka umukunzi we, akaba na fiancé. Ku wa 25 Gicurasi uyu mukobwa yararekuwe.

">

Yitabye RIB afite ubukwe!

InyaRwanda ifite amakuru ko ku nshuro ya mbere Prince Kid yitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB yasabye Umugenzacyaha kumurekura amubwira ko afitanye ubukwe na Iradukunda Elsa muri Kanama 2022, icyo gihe yaberewe ibamba icyifuzo cye nticyahabwa agaciro.

Umwe mu baduhaye amakuru avuga ko kino ari kimwe mu bihe bikomeye uno mugabo yanyuzemo, kuko yumvaga ko agiye guhamya isezerano ryo kubana akaramata n'uwo yihebeye bikarangira iminsi ibaye imitindi.

Prince Kid ataha wari umunsi w'amarira n'ibyishimo

Ikigaragaza ko aba bombi bari bafitanye urukundo rudasanzwe, ku wa 2 Ukuboza ubwo Prince Kid yarekurwaga, byari ibicika ndetse yahoberanye n'umukunzi we biratinda.

Icyo gihe, yanagaragaye mu gitaramo cya Kigali Fiesta, ari kumwe na Miss Iradukunda Elsa.

Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bagaragaye bari kumwe n'inshuti zabo mu gitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri BK Arena, mu ijoro ryo ku wa 3 Ukuboza 2022.

Aba bari bahawe ibyicaro biri mu myanya y'icyubahiro, aho biba bigoye kuhafata ifoto cyangwa amashusho cyane ko baba bakingirijwe n'ibirahure. Gusa byaje kurangira abanyamakuru babateye imboni barabafotora.

Prince Kid na Miss Elsa baheruka gusezerana imbere y'amategeko 



 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126701/bari-kurushinga-muri-kanama-2022-urugendo-rwurukundo-rwa-prince-kid-na-miss-elsa-basezeran-126701.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)