Abarumwa n'inzoka bakajya kwivuza ku bagombozi bongeye kuburirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kurumwa n'inzoka biri mu ndwara 20 zititaweho zigaragazwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, OMS.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima kigaragaza ko nibura abantu 1500 barumwa n'inzoka buri mwaka mu Rwanda.

Umubare munini w'abarumwa n'inzoka ni abaturage bo mu Ntara y'Iburasirazuba nka kamwe mu duce dukunze gushyuha cyane, nubwo bimeze gutyo ariko unasanga benshi mu barumwa nzo abajya kwa muganga ari mbarwa abandi bizerera kujya ku bagombozi.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE barumwe n'inzoka bakajya kwigomboza bagaragaje ko hari ibimenyetso bafite bigaragaza ko nubwo bagombowe aho zabarumye na n'ubu hakibarya ndetse harimo n'abagagara amaboko.

Akimanizanye Valentine wariwe n'inzoka mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yamurumye ubwo yari yicaye mu ruganiriro ku musambi ari konsa umwana.

Mu kubara iyo nkuru yavuze ko ikimara kumurya ngo iryo joro yahise ajya ku muturage ugombora amuha umuti wa Kinyarwanda ngo awunywe ndetse anamuhambira akaboko.

Ati 'Nyuma yo gukira agatoki ya nzoka yarumyeho kakomeje kundya bakambwira ngo ndekere gukora kugeza igihe nzoroherwa. Ubu ntabwo agatoki kanjye kameze neza, iyo ndi gukora karandya cyane ku buryo ntashobora gukora, ikindi gakunda kubyimba nkumva ubushagarira buri kundira mu gatuza. Impamvu ntagiye kwa muganga ntabwo nari nzi ko bagira imiti y'uwariwe n'inzoka.'

Munyemana Patrice utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Nyamirama we avuga ko inzoka yamuriye mu myaka ibiri ishize ajya kwivuza mu bagombozi ariko ngo kuri ubu akaboko kajya kagagara ku buryo nta kintu na kimwe yagakoresha.

Yagize ati 'Urabona hano dusa nabitaruye ibigo nderabuzima rero inzoka ikimara kundya nabajije abaturanyi bandangira umusaza ugombora aba ariwe njyaho, nkihagera yampaye umuti numva ibyandyaga byose birarekera ndataha ariko hashize ukwezi kumwe ni bwo akaboko katangiye kugaragara na n'ubu biracyari uko.'

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yavuze ko kurumwa n'inzoka ari ibintu bisaba ubuvuzi bwihuse cyane kuko ngo uwarumwe nayo aba afite ibyago byinshi byo gutakaza ubuzima cyangwa agasigarana ubumuga.

Ati 'Hari inzoka yakuruma ubumara bukagenda bukangiza urugingo runaka rukabora bakaba baruca, ushobora kumugara cyangwa ukajya unagagara ukuboko. Icyo abantu bamenya kwa muganga ubuvuzi burahari niba ikurumye ntukwiriye gutegereza ukwiriye guhita ujya kwa muganga.'

Yakomeje avuga ko abarumwa n'inzoka bakajya ku bagombozi ari imyumvire itari myiza, avuga ko abagombozi nta wakwemeza ko bafite ubuhanga mu kugombora abarumwe n'inzoka ngo kuko hari n'igihe abantu barumwa n'inzoka zidafite ubumara bajyayo yabaha imiti bakagira ngo yabavuye.

Ati 'Abantu nibajye kwa muganga ni bo bafite imiti yizewe neza, aho kujya mu bagombozi utazi neza niba bikora. Ubu tuzakomeza ubukangurambaga tunongere ubumenyi inzego z'ibanze kugira ngo basobanurire abaturage ko kwa muganga babavura.'

Abaturage bagiriwe inama yo kujya mu mashyamba, mu mirima n'ahandi hari ibyatsi ko bajya bambara bote n'imyenda ipfutse ku maguru. Banibukijwe kwirinda gukoza intoki ahantu batareba nko mu byatsi n'ahandi hihishe ngo kuko ariho inzoka zikunze kwihisha ku buryo ishobora kukuruma igize ngo ushatse kuyisagarira.

Nshimiyimana Ladislas ukora muri RBC yasabye abaturage bariwe n'inzoka kujya bajya kwa muganga
Akimanizanye Valentine yavuze ko urutoki inzoka yamuriyeho n'ubu rukimurya nyuma yo kwivuza mu bagombozi
Munyemana Patrice yavuze ko nyuma yo kwivuriza mu bagombozi kuri ubu ukuboko inzoka yamuriyeho akikurwara
Abarumwa n'inzoka bakajya kwivuza ku bagombozi bongeye kuburirwa ko bashobora guhura n'ibyago



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarumwa-n-inzoka-bakajya-kwivuza-ku-bagombozi-bongeye-kuburirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)