Iyo Inkotanyi ziza kunywa ibiyobyabwenge ntabwo tuba dufite igihugu- Minisitiri Mbabazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabibwiye urubyiruko rugera kuri 600 rwitabiriye ibiganiro bigamije kurwigisha amateka yaranze u Rwanda n'uko rushobora kuyigiraho rwubaka igihugu.

Ni urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rukora imirimo irubeshaho umunsi ku munsi, harimo abamotari, abanyonzi, abacuruza Me2U, abatwara abagenzi muri za tagisi, abakarani, abogoshi, abafundi n'abayede, abahoze ari abazunguzayi ubu bagiye mu masoko, abahanagura inkweto, abakora mu kinamba n'abandi.

Rwari rwahurijwe hamwe muri gahunda iyi minisiteri irufite mu nshingano, Umujyi wa Kigali ndetse n'izindi nzego yo kwigisha abakiri bato amateka yaranze u Rwanda.

Ibiganiro byatanzwe n'abarimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe n'Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard.

Bose bagarutse ku murage rwavoma mu ndangagaciro zaranze izari ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside mu 1994.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko impamvu urubyiruko rwigishwa amateka ari ukugira ngo rufate iya mbere mu kurinda ibyiza bagejejweho n'Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu.

Minisitiri Mbabazi yibukije urubyiruko ko rugomba kumva ko ari abayobozi baje bahagarariye abandi, bityo ko ibyo bize bidakwiye gusigara mu byicaro

Yibukije urubyiruko ko gukunda igihugu cyabo ari inshingano zabo ndetse nta wundi bagisiganira bityo bagomba kwirinda gukora ikintu kidakwiriye.

Ati 'Turabasaba kutaba indorerezi […] ntabwo uri umuhisi n'umugenzi mu gihugu cyawe, ahubwo igihugu ni icyawe n'abawe n'abazagukomokaho, mugomba kurinda igihugu cyanyu.'

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kugira intego mu buzima bwabo kuko ari byo byabashoboza kuba abo imiryango n'igihugu kibifuzaho.

Ati 'Umuntu udafite intego, udafite icyerekezo aho agana, ateza umuvundo mu muhanda, ateza akavuyo. Ahubwo mujye mugira intego, mugire icyerekezo.'

Yakomeje agira ati 'Mwirinde ibibasubiza mu buzima bubi, ibinangiriza ejo hazaza harimo na bya binyagwa byitwa ibiyobyabwenge, nta kamaro kabyo mubyirinde.'

Minisitiri Mbabazi yavuze ko mu ndangagaciro zaranze Ingabo za FPR Inkotanyi ubwo zari ziri ku rugamba, harimo kugira imyitwarire myiza no kwirinda ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n'ibindi.

Ati 'Iyo Inkotanyi ziza kunywa ibiyobyabwenge, ntabwo uyu munsi tuba dufite igihugu kandi igihugu babaraga bifuza ko mukirinda, namwe rero mumere nka bo […], mujye mwibaza, iyo aza kuba ari Inkotanyi iri aha ngaha yari kubigenza ite? Ntabwo yari kubinywa.'

'Niba ugiye kujya mu kigare, ukibaza uti 'iyo aza kuba ari Inkotanyi yabohoye igihugu iki gihe ntabwo yari kujya mu kigare, ugashaka abazima bafite icyerekezo, bafite aho bakugeza.'

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe, yabwiye urubyiruko ko kugira ngo FPR Inkotanyi ibashe kugera ku ntego zo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu hari indangagaciro zikomeye bagendeyeho.

Ni indangagaciro zikomeye yavuze ko batojwe na Maj. Gen Paul Kagame wari uyoboye urugamba aho yabatoje gukunda igihugu, kutirebaho ubwabo, kugira intego n'izindi.

Abarenga 600 bitabiriye ibi biganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka yaranze u Rwanda
Urubyiruko rukora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali ni rwo rwitabiriye ibi biganiro
Abitabiriye ibi biganiro bari baturutse mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali
Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Mpabwanamaguru Merard (ibumoso), Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi na Gen James Kabarebeni bo batanze ibiganiro kuri uru rubyiruko
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Gen James Kabarebe yasabye urubyiruko kurangwa n'indangagaciro batozwa n'Inkotanyi
Umuyobozi w'Umujyi wungirije Ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko gahunda zigamije kwigisha urubyiruko amateka zizakomeza mu byiciro bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iyo-inkotanyi-ziza-kunywa-ibiyobyabwenge-ntabwo-tuba-dufite-igihugu-minisitiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)