Serivisi za noteri zishobora kujya zitangirwa ku ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ni bwo Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w'Itegeko rihindura Itegeko no13bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014 rigenga umurimo w'ubunoteri.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yabwiye Abadepite ko impamvu y'ingenzi yatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa ari uguteganya ko serivisi za noteri zishobora gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Itegeko rya mbere ryagenaga ko usaba serivisi za noteri agomba kuba ari kumwe na Noteri ariko irishya ryemera ko gukoresha ikoranabuhanga bishoboka kandi ngo bifite umutekano ukomeye kurusha kuzitanga ridakoreshejwe.

Impamvu ni uko nka serivisi hafi ya zose zitangwa na Leta zashyizwe mu ikoranabuhanga aho zitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo, bityo bikaba bifasha kuba umuntu yamenya amakuru yose yerekeye ugiye gusaba serivisi.

Ati 'Ku Irembo harimo serivisi nyinshi ku buryo iyo wazihuje ubasha kubona ukuri kurusha ibyo umuntu ukuje imbere yakwereka. Nibaza ko umutekano ukomeye cyane ni ikoranabuhanga twubatse, guhuza amakuru bituma haboneka umutekano urenze uwo twabona mu guhuza abantu imbonankubone.'

Ku rundi ruhande ariko Abadepite bagaragaje impungenge ndetse basaba ko ikiguzi cya serivisi zitangwa na Noteri cyagabanywa ubwo iri tegeko rishya rizaba ryemejwe.

Depite Frank Habineza ati 'Nko mu bihugu by'i Burayi hari ikoranabuhanga bakoresha aho iyo urifite ushobora gusinya ku nyandiko ku buryo nta muntu ushobora gutekereza ko wabeshye kuko biba bifite ikoranabuhanga binyuramo[…] . Izi sinya twajyaga dukoresha hari igihe umuntu atapfaga kubyizera ko ari byo.'

Depite Uwanyirigira Gloriose ati 'Tuzi ko hari igihe byajyaga bibamo amakosa cyangwa amanyanga abantu barebana imbona nkubone noneho ubu ngubu abantu bashobora kuba bakorana kuri internet […] twagira ngo batumare impungenge z'uko hatazabamo amanyanga.'

Kuri ubu ibiciro bisanzwe bya serivisi za Noteri ni 1950Frw ku gusinyisha urupapuro rumwe, igiciro abadepite basabye ko gikwiye kugabanywa.

Depite Uwanyirigira ati 'Hari ukugira ngo serivisi za noteri zoroshywe kuzibona ariko n'ibiciro bikwiye kujyanirana, bikaba bihendutse.'

Ikindi kigaragara muri uyu mushinga w'itegeko ni uko umuntu usaba kuba Noteri agomba kuba ari inyangamugayo ndetse agasabwa gutsinda ikizamini kizajya gitangwa na Minisiteri y'Ubutabera, mu rwego rwo kongera ubunyamwuga muri uyu murimo ngo abawukora babe ari abantu bujuje ibisabwa.

Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko uzagabanya guhura kw'abantu bitari ngombwa, byihutishe itangwa rya serivisi binajyane n'icyerekezo cy'igihugu binyuze muri gahunda ya NST1, ivuga ko muri 2024, serivisi zose za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma yo kwemezwa n'Inteko Rusange, biteganyijwe ko uyu mushinga uzoherezwa muri Komisiyo ibifite mu nshingano kugira ngo iwusuzume.

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'Umushinga w'Itegeko rigenga umwuga wa ba noteri
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yagejeje-ku-nteko-itegeko-rizashyira-umucyo-mu-mitangire-ya-serivisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)