Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gashirira, Mukarubayiza Dancille aganira n'umunyamakuru wa IGIHE yavuze ko iby' urupfu rw'uyu mwana yabimenye.
Ati 'Byabaye ejo mu ma saa Sita, nanjye ni umuyobozi dukorana wabimbwiye. Nagiyeyo kubafata mu mugongo, bambwiye ko basanze mu nzu harimo igiti ndetse n'umwana yari afite utugozi twa mushipiri ku maguru.'
Uyu muyobozi yongeyeho ko umubyeyi bikekwa ko yaba yishe umwana we yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe
Ati 'umugabo we yaratashye avuye guhinga asanga umwana aryamye yoroshe mu maso, amutwikuye asanga umwana ururimi rwasohotse, afite mushipiri ku maguru.'
Uyu mubyeyi bikekwa ko yishe umwana we inzego z'umutekano zahise zimuta muri yombi.
Umurambo w'umwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Uyu mugore ukekwaho ubwicanyi ngo nta makimbirane yari asanzwe afitanye n'umugabo we, gusa abaturage bavuga ko yari amaze igihe acecetse cyane.
Abahageze mbere bavuga ko bamubajije ibyabaye ku rupfu rw'umwana we, asobanura ko yakoroye ahita apfa.