RBC yatangije itsinda rizajya rifasha abantu gutanga amaraso mu buryo buhoraho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itsinda rizaba rikubiyemo urubyiruko cyane ko ari rwo rugize umubare munini w'abatitabira cyane gahunda yo gutanga amaraso.

Mu muhango wo gutangiza Intwari Club 25 wabaye kuri uyu wa 14 Mutarama 2023 hagaragajwe ko iri tsinda rizibanda ku rubyiruko cyane mu kugira abantu benshi batanga amaraso ndetse bakayatanga mu gihe kirekire kuko akurikiranwa hirindwa ibyatuma atakaza ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubona amaraso ahagije kwa muganga bakenera kuko nta ruganda rundi rukora amaraso umuntu yafashisha abarwayi uretse kuyakura mu bantu.

Ati "Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS rivuga ko umuntu agomba gutanga amaraso ku bushake kandi nta kiguzi bityo abayakeneye bakayabonera igihe kandi ahagije yuje n'ubuziranenge ari na byo bituma aba yujuje ubuziranenge kuko aba atanzwe nta zindi nyungu."

Ubusanzwe OMS isaba ko byibuze hagakwiriye kuboneka 1% by'amaraso y'abatuye igihugu ku mwaka, bivuze ko mu Rwanda hakenewe byibuze amashashi y'amaraso agera ku bihumbi 120 buri mwaka kugira ngo abakeneye bayabone nta mbogamizi zibayeho.

Kuri ubu u Rwanda rugeze ku bihumbi 80, ibyumvikana ko hakibura udushashi tungana n'ibihumbi 40. Mu 2025 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amaraso akenewe yose mu bitaro ku rugero rwa 100%, ibitandukanye n'ubu hatangwa hafi 99%.

Prof. Muvunyi yavuze ko ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo na Intwari Club 25 kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yasabye abaturage kwitabira iyo gahunda mu gukomeza kugira umuturage ubona imiti, inkingo n'amaraso buri uko abikeneye nk'uko intego y'igihugu ibiteganya.

Uzemera kuba umunyamuryango wa Intwari Club 25 azahabwa ikarita y'umunyamuryango ndetse na nimero ye aho azajya akurikiranwa ku buryo buhoraho mu kureba niba ubuzima bwe buhagaze neza, ibizanafasha gutandukanya abatanga amaraso.

Azayatanga mu byiciro bibiri kimwe ni ukwiyemeza gutanga amaraso yose ni ukuvuga amaraso yuzuyemo ibiyagize byose birimo insoro zera, izitukura, udufashi, umushongi n'ibindi, aho atangwa inshuro 25 mu myaka irindwi ni ukuvuga inshuro enye mu mwaka.

Igice cya kabiri ni aho utanga amaraso atanga igice kimwe bitewe n'igikenewe ibisigaye akabisubizwa mu mubiri, akabikora inshuro 25 mu myaka ibiri.

Ibi bizafasha kugira amaraso yizewe kuko uko umuntu atanga kenshi haba hari amahirwe menshi ko amaraso ye yujuje ubuziranenge.

Iradukunda Pacifique utuye mu Karere ka Bugesera winjiye muri Intwari Club 25 yavuze ko gutabara abantu binyuze mu gutanga amaraso ari yo nyungu ya mbere umuntu yagakwiriye kwishimira.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi, Dr Isabelle Mukagatare yavuze ko abantu batagakwiriye gutinya gutanga amaraso uretse ko baba banatanze ubuzima na bo bagira amahirwe yo kumenya indwara bafite cyane ko amaraso abanza gupimwa byimbitse mbere yo guhabwa abarwayi.

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali, Dr. Muyombo Thomas yavuze ko kuba u Rwanda ruha ibitaro bitandukanye amaraso ku kigero cya 99% bitavuze ko iryo 1% risigaye ari abantu batabona amaraso.

Ati 'Niba ibitaro bidusabye amaraso wenda angana na 100% ingunga imwe tubiha 99% iryo 1% tukaba twaribaha wenda nimugoroba cyangwa ejo. Ni ukuvuga ko ibitaro biyabona 100% ariko iyo biyasabye ingunga imwe tubaha 99%. '

Yemeza ko mu 2025 amaraso yose asabwa yaba ari n'adakunda kuboneka yose bazaba bafite ubushobozi bwo kuyatanga ku buryo bushoboka.

Dr Muyombo avuga ko bisaba ubushakashatsi bwimbitse bakamenya amaraso akunda gusabwa mu bihe bitandukanye ayo ari yo 'wenda nk'ubu tugiye kugera muri Mata, tugakora ubushakashatsi butwereka mu myaka itanu ishize amaraso yasabwe muri uko kwezi ngo ni ayahe, tugateganya amaraso akenewe tukanarenzaho ayo tugomba gukoresha mu gihe abayakeneye babaye benshi.'

Mu mwaka ushize abatanze amaraso bageraga ku bihumbi 50 aho batanze udushashi turenga ibihumbi 80.

Amaraso yatanzwe yose ntabwo ahabwa abarwayi kuko 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n'ibibazo aba afite birimo uburwayi bw'umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, Mburugu, Virus itera Sida n'ibindi bibazo.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi ari kumwe na n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Serivisi z'Ubuzima (Biomedical Services Department), Dr Isabelle Mukagatare mu muhango wo gutangiza Intwari Club 25
Umuhango wo gutangiza Itsinda ry'abagiraneza batanga amaraso ku buryo buhoraho witabiriwe n'abo mu rwego rw'ubuzima batandukanye
Umuhango wo gutangiza Intwari Club 25 witabiriwe n'urubyiruko rutandukanye cyane ko ari rwo rusabwa kwitabira ubwo bukangurambaga
Abayobozi muri RBC na bo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Itsinda rya Intwari Club 25
Abakozi bo muri NCBT na bo bari bitabiriye umuhango
Buri muyobozi w'Ishami rya NCBT mu ntara yari kumwe n'umunyamuryango wa Intwari Club 25
Umuhanzi Nemeye Platini (wambaye umutuku) wamenyekanye muri Dream Boys na we yari yitabiriye ubukangurambaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rbc-yatangije-itsinda-rizajya-rifasha-abantu-gutanga-amaraso-mu-buryo-buhoraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)