Komisiyo y'Amatora yatanze icyifuzo cyo guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuyobozi Mushya wa Komisiyo y'Amatora, Oda Gasinzigwa, nyuma yo kugeza indahiro ye kuri Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Ntezilyayo Faustin.

Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo y'Amatora imaze igihe mu bikorwa byo kunoza amatora, kandi ko bikorwa hagendewe no kureba uko ahandi akorwa.

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy'abadepite ikaba imyaka itanu.

Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y'Umukuru w'Igihugu izaba ari imyaka itanu nk'uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n'iy'abadepite.

Byaba bivuze ko mbere y'uko bihinduka, amatora y'abadepite yajya aba mu mwaka ubanza nk'uko ateganyijwe muri uyu mwaka, aya Perezida akaba mu mwaka ukurikiyeho.

Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ati "Ni ikintu gikomeye kuba aya matora yahuzwa [...] nyuma yo kwemezwa na Sena, nafashe umwanya negera Komisiyo y'Amatora n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tuganire ku buryo ibi bikorwa byahuzwa."

Imwe mu mpamvu yagaragaje yatumye NEC igira iki cyifuzo, ni ijyanye n'amikoro, cyane ko amatora atwara amafaranga menshi.

Gasinzigwa ati "Turabona ko ari ikintu cyaba cyiza, abantu bamaze kubiganiraho neza ko hahuzwa amatora y'Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ibi bizadufasha cyane kuko mu bihugu byose, ingengo y'imari mu gihe cy'amatora iba ari ikibazo gikomeye cyane, atari ku gihugu gusa ahubwo n'amashyaka ya Politiki."

"Muzi ko amashyaka ya politiki akoresha amafaranga menshi mu gihe cyo gutegura amatora. Ibi bihujwe cyane cyane dushyira no mu gaciro ko imigabo n'imigambi y'aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka abadepite, kandi ni nako bigenda mu gihe cy'amatora ya Perezida, iyo migabo n'imigambi ni yo isubizwa mu baturage kugira ngo bayumve. Bihujwe, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n'ingengo y'imari hamwe n'umwanya."

Gasinzigwa yasabye inzego bireba kuba zaganira kuri iyi ngingo kandi ko afite icyizere ko bizakunda.

Izo mpinduka ziramutse zikozwe, bisobanuye ko manda y'abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024, hanyuma Inteko Ishinga Amategeko ikavugurura Itegeko Nshinga ku ngingo zijyanye n'amatora. Ibi ntibisaba kamarampaka nk'iyabaye mu 2015.

Mu bihugu byinshi bya Commonwealth, amatora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko n'ay'Umukuru w'Igihugu abera umunsi umwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles, yatangarije abanyamakuru ko amatora aramutse ahujwe, ikibazo cy'ingengo y'imari cyaba gikemutse.

Ati "Iyo turebye nk'amatora ya Perezida n'ay'Abadepite, usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari zigera kuri 7 Frw. None ubu twavugaga ko tugiye gukora amatora y'abadepite muri uyu mwaka wa 2023, tukagira andi mu 2024."

"Ni ukuvuga ngo twakoresha miliyari zigera kuri zirindwi uyu mwaka, tugakenera n'izindi zigera kuri zirindwi umwaka utaha. Ubwo ni miliyari 14 Frw mu myaka ibiri ikurikirana."

Munyaneza yasobanuye ko aya matora aramutse ahujwe, hakoreshwa nibura miliyari 8 Frw aramutse akorewe igihe kimwe, hanyuma andi agakoreshwa ibindi.

Usibye indahiro ya Gasinzigwa yakiriwe kuri uyu wa Gatatu, undi warahiye ni Carine Umwari, Komiseri muri iyi komisiyo.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora, Odda Gasinzigwa yatanze icyifuzo cy'uko amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika yabera rimwe
Komiseri wa Komisiyo y'amatora Umwari Carine ageza indahiro ye kuri Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Odda Gasinzigwa ashyira umukono ku ndahiro yo kuyobora Komisiyo y'Igihugu y'amatora
Komiseri Umwari Carine ashyira umukono ku ndahiro yari amaze gukora
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin arahiza Odda Gasinzigwa
Komiseri Umwari na Perezida wa Komisiyo y'amatora, Odda Gasinzigwa bamaze kurahirira inshingano

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yatanze-icyifuzo-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)