Indwara 3 zihitana Abanyarwanda n'ibibazo 3 b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsanzimana yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ku munsi wa Kabiri w'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center.

Yavuze ko umuryango utekanye ukeneye ubuzima bwiza. Yumvikanisha ko hamwe n'ingamba zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rwafashe, zafashije mu gutuma ibikorwa byinshi bya muntu bisubukurwa.

Imyaka 29 ishize, mu buzima Igihugu cyakoze ibishoboka. Nsanzimana avuga ko imibare y'Ibarura Rusange igaragaza ko iyo usubije inyuma amaso, usanga icyizere cyo kubaho ku munyarwanda cyarikubye kabiri.

Avuga ko ubu umunyarwanda ari kubaho imyaka 10 kurusha indi y'umunyafurika. Ati "Ni ikintu kidasanzwe." 

Yavuze ko mu minsi ishize, yanyujije amaso mu nyandiko zinyuranye yibaza ahantu ku Isi, igihugu cyaba cyabarabashije gukuba kabiri icyizere cy'ubuzima cy'abaturage 'nsanga nta na hamwe. U Rwanda akaba ari rwo rwa mbere'.

Kuri Minisitiri, avuga ko icyizere cy'ubuzima gisobanuye byinshi ku buzima bw'Igihugu. Akenshi, igituma icyizere cy'ubuzima cyigabanuka bituruka ku mfu z'abana n'ababyeyi.

Yavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukingira abana, kugira ngo batarwara indwara zabahitana bakiri bato. 96% by'abana bagenewe inkingo, bari kuzibona.

Nsanzimana ashima Perezida Kagame, bitewe n'uko izi nkingo zizatangira gukorerwa mu Rwanda mu minsi iri imbere. Ikindi kigaragaza iterambere ry'ubuzima, ni ukwegereza ubuvuzi abaturage.

Yavuze ko mu myaka itanu ishize, 'twagiraga abantu miliyoni 5 barwaraga Malaria buri mwaka'. Muri iki gihe, buri mwaka abandura iyi ndwara bari munsi ya miliyoni 1.

Nsanzimana avuga ko igishimishije ari uko abo bose bavurirwa mu rugo, babifashijwemo n'abajyanama b'ubuzima. Yavuze ko muri rusange, Malaria yagabanutse mu Rwanda ku gipimo cya 80%.

Yanavuze ko na Virus itera SIDA yagabanutse mu Rwanda, cyo kimwe no mu gihugu cya Namibia. Imfu z'ababyeyi zagabanutse kuri 80%, imfu z'abana zagabanutse kuri 60%.

Ndetse, mu bigaragara indwara nka Hépatite C iri kugabanuka. Anashima Madamu Jeannette Kagame ku bw'umuhate we, mu kurandura kanseri y'inkondo y'umura.

Nsazimana avuga ko n'ubwo hari ibyiza byakozwe mu guhangana n'izo ndwara, ariko hari indwara abantu babana nazo igihe kinini zandura cyane.

Mu 2022, RBC yatangaje ko indwara y'umuvuduko w'amaraso yazamutse iva kuri 15% igera kuri 17%. 

Indwara ya Diabetes iri kuri 3%, umubyibuho ukabije wikubye kabiri, indwara nka kanseri iri ku bantu hafi ibihumbi 10 mu Banyarwanda.

Kanseri inyura mu byiciro bine. Benshi mu barwayi bajya kwa muganga bari ku gipimo cya gatatu n'icya kane.

Ibibazo by'indwara zitandura, ahanini bituruka ku byo abantu barya, kudakora siporo, kwicara igihe kinini [Umuntu ntakwiye kurenza amasaha abiri yicaye].

Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wicara igihe kinini agira ibyago byo kwandura izi ndwara vuba, n'ibyago byo gupfa vuba ku kigero cya 50%.

Mu bushakashatsi kandi, Abanyarwanda bavuze ko barya imboga inshuro imwe mu cyumweru.

Nsanzimana avuga ko ibi biri gutuma indwara eshatu zirimo nka Kanseri, Diabetes n'umutima ari zo ziri guhitana cyane Abanyarwanda. Ati "...Ziri ku mwanya wa mbere mu biri guhitana Abanyarwanda uyu munsi.'

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gihe umuryango Nyarwanda wugarijwe n'ikibazo cy'ingwingira ry'abana. Avuga ko nk'umuganga, iki ari ikibazo gikomeye.

Atanga urugero akavuga ko umwana w'imyaka ibiri wagwingiye 'nta garuriro'. Yavuze ko uyu mwana abana (kubana) no kugwingira ubuzima bwe bwose.

Avuga ko uyu mwana anagira ikibazo cyo kwandura izi ndwara zitandura kurusha abandi, 'kuko umubiri we uba ushaka gufata ibyo atabonye'.

Nsanzimana yavuze ko aba bana bagira ibibazo byo kugwingira bakiri bato, no kurwara indwara zitandura ari bakuru.

Yavuze ko ibi byose biterwa n'indyo ituzuye, akenshi bituruka ku gihe umubyeyi aba atwite uyu mwana.

Nsanzimana yavuze ko kugwingira bituruka ku nzoka zo mu nda. Ati "Inzoka abana bakura mu mazi yanduye, banywa, tubatekeshereza ibyo kurya, zagera mu nda na ducye tugiyemo za nzoka akaba ari zo zitwirira, umwana akagwingira."

Uyu muyobozi yavuze ko icya gatatu gitera kugwingira, ari ibibazo abana bahura nabyo mu muryango. Yavuze ko umwana atihanganira ibibazo/guhangayika bityo ubwonko bwe ntibukure.

Ati ".... Ubwonko butanga amakuru ku bindi bice by'umubiri ntimukure. Hano, hari ikibazo. Niko bigenda..."

Nsanzimana avuga ko ibyo avuga bishingiye ku bushakashatsi bwakozwe, bigaragaza ko amakimbire yo mu ngo agira uruhare ku mikurire y'umwana.

Nsanzimana avuga ko kubera amakimbirane yo mu muryango, usanga umwana w'imyaka itanu ariko afite igihagararo cy'umwana w'amezi atandatu.

Yavuze ko ingaruka ya mbere yo kugwingira, ari uko uyu mwana agira ibibazo byo kurwara indwara zirimo nk'umutima n'izindi ndwara zitandura. Ikindi kibazo ni uko ubwonko bwabo budakura neza nk'ubw'abandi.

Nsanzimana yavuze ko ashingiye ku biri gukorwa kuva mu myaka 10 ishize, byasaba imyaka 33 kugira ngo u Rwanda rube ruranduye ikibazo cyo kugwingira kw'abana.

Ati "Uyu munsi, umwana umwe kuri batatu aragwingiye mu Rwanda, ni kimwe no muri Afurika."

Yavuze ko mu bindi bice, u Rwanda ruri imbere, ariko ku kibazo cyo kugwingira u Rwanda ruracyari inyuma. Yavuze ko  bihaye imyaka ibiri iri imbere yo kurandura iki kibazo.

 

Muri iyi myaka ibiri, biyemeje guha abana igi rimwe ku munsi, indangara (injanga) n'imboga ugashyiraho n'imbuto. Ikindi ni amazi asukuye no kwita kubagize iki kibazo.

Uyu muyobozi yanavuze ko hafi 85% by'indwara zishobora kwirindwa. Hafi 40% ziterwa n'isuku nke.

Nsanzimana yasabye ko abaganga bahugurwa, kuko ubu umuntu umwe 1 ukora kwa muganga yita ku barwayi 1000, ni mu gihe mu busanzwe abantu bane bakora kwa muganga bakabaye bakira abarwayi 1000. 

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibitaro bigiye kugira isuku nk'iyo mu mahoteli 

Nsanzimana yavuze ko mu Rwanda, indwara ziza ku isonga mu guhitana abantu ni indwara zitandura: umutima, diyabete na kanseri






Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Yvan Butera




KANDA HANO UREBE UKO UMUNSI WA KABIRI W'UMUSHYIKIRANO WAGENZE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126539/indwara-3-zihitana-abanyarwanda-nibibazo-3-bitera-kugwingira-126539.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)