Derby y' i Rubavu yatangijwe n'ijoro ryo gucu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo Etincelles FC na Marine FC bahuriye mu mukino 'Rubavu Derby' impungenge zo gutakaza amanota ku mpande zombi ziba zihari ndetse uyu mukino uba uvuze byinshi kuko uhuza amakipe y'abaturanyi basangiye umujyi wa Gisenyi.

Mu busanzwe, aya makipe yombi asanzwe ahanganira mu kibuga mu gihe cy'umukino ndetse ntiyoroherana mu bihe byo kugura abakinnyi, ariko ijoro ryakeye ryarengeje ibyo, abo ku mpande zombi bacakirana barwanya imbaraga z'umwijima.

Ahagana i Saa tatu z'ijoro (21:00') abakunzi ba Etincelles FC bazenguruka Stade bayicungiye umutekano, nyuma y'aho bari bikanze ko bamwe mu bashyigikiye Marine FC bajyanye imiti y'ibitego mu mazamu ya Stade.

Nyuma y'aho, abo muri Marine FC nabo bageze kuri Stade bamurikiwe n'amatara ya Stade batangira gucungana ku jisho no guterana amagambo, bamwe bita bagenzi babo abakoresha imbaraga z'umwijima mu gushaka intsinzi.

Abafana ba Etincelles FC bageze ubwo banzura kurara barinze Stade kugeza bukeye ndetse bamwe basimbuka inkuta za Stade Umuganda, binjiramo imbere ngo bicare neza bagenzura ikibuga bari bukinireho.

Abasanzwe bacunga umutekano kuri Stade ya Rubavu bikanze ko abafana b'impande zombi bashobora gushyamirana, bahita bahamagara inzego za Polisi y' u Rwanda n'iz'Akarere ka Rubavu kugira ngo umutekano urusheho gukazwa.

Uko amasaha yagendaga akura, niko abafana barushagaho kwinjira muri Stade banyuze hejuru, nyuma ahashyira i Saa 22:30' mu ijoro, abapolisi baza kwicungira umutekano no guhosha ubushyamirane bwatutumbaga.

Umwanzuro wa Polisi y' u Rwanda wabaye gusohora abafana b'impande zombi muri Stade Umuganda ndetse bose bizezwa ko abapolisi ari bo bari bwicungire umutekano neza mu rwego rwo gushakira umutuzo abo ku mpande zombi.

Aya makipe yo mu Burengerazuba bw'u Rwanda arahurira mu mukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona uteganijwe gutangira i Saa Cyenda (15:00) z'amanywa yo kuri iki Cyumweru.

Marine FC iri mu bihe bibishye kuko imaze gusarura amanota 7 gusa mu mikino 16 yose imaze gukina ndetse ikaba iri ku mwanya wa nyuma, mu gihe Etincelles yo ihagaze ku mwanya wa 6 n'amanota 26.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125456/derby-y-i-rubavu-yatangijwe-nijoro-ryo-gucungana-ku-marozi-muri-stade-umuganda-125456.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)