Uwari Umusirikare mukuru muri FDLR yahishuye ko arimo umwenda w'inkoni 100 mu rubanza rurimo uwarindaga Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo basozaga kwisobanura ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 ku byaha baregwa mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru rukorera i Nyanza ,Emmanuel Habimana uza mu rukiko acumbagira nawe wari Lt Col muri FDLR yavuze yatwawe n'abacengezi nyuma yo kwica abantu be 17 kandi ko iyo atemera yagombaga kwicwa.

Asobanura iby'umwenda w'inkoni 100 arimo , byabaye nyuma y'uko FDLR imenye ko yohereje umugore n'abana be mu Rwanda aho yahawe igihano gikomeye cyo gukubitwa inkoni 300 agakubitwamo 200 mu magambo ye ati ''ubu ndacyabafitiye umwenda w'izindi nkoni 100''.

Undi wireguye ni Mpakaniye Emelien uturuka mu Karere ka Karongi wari ufite ipeti rya Lt Col muri FDLR , yavuze ko mu 1998 yari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

Yabwiye urukiko ko mu ntambara y'abacengezi yafashwe hamwe n'abandi basore bajyanwa ku ngufu muri FDLR aho yaje gushingwa imirimo itandukanye irimo no kurinda abasivili n'abari abayobozi babo. Yavuze ko yanashinzwe kandi guhuza ibikorwa bya gisivili n'ibyagisirikare muri uyu mutwe.

Yakomeza avuga ko mu mwaka wa 2014 yaje kugira uburwayi bukomeye maze ahindurirwa imirimo kugirango ajye abona uko yivuza, kandi ko muri 2018 yasezeye muri FDLR kubera ubwo burwayi yasobanuye ko bwamuteye ubuhumyi akaba atakibasha gusoma aho yasomerwaga n'umwunganira mu mategeko.Yakomeje asobanura yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gufahswe mu 2019 ati ''Ubuzima bwanjye bwari bugoye n'ubwo ngubwo".

Aba bahoze muri FDLR Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitatu bifitanye isano n'iterabwoba .

Bose uko ari 6 baburanishwa n'uru rukiko bamaze kwisobanura ku byaha 3 bashinjwa bifitanye isano n'iterabwoba ku bw'ibitero umutwe wa FDLR wagiye ugaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ni itsinda riyobowe na Generali Leopold Mujyambere bita 'Musenyeri' wahoze arinda uwari Prezida Habyarimana.

Urubanza rwabo rurakomeza kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022.

General Leopold Mujyambere ( i buryo) bita 'Musenyeri' wahoze arinda uwari Prezida Juvenal Habyarimana niwe witirirwa iryo tsinda ry'abantu batandatu



Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwari-Umusirikare-mukuru-muri-FDLR-yahishuye-ko-arimo-umwenda-w-inkoni-100-mu-rubanza-rurimo-uwarindaga-Habyarimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)