U Rwanda rwavuze ku byo kohereza Ingabo muri Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane Agence France-Presse nibwo yatangaje ko hari raporo y'impuguke za Loni ku bibazo by'umutekano wa RDC yabonye, yemeza ko u Rwanda rwafashije umutwe wa M23 mu ntambara imazemo iminsi n'igisirikare cya Congo, FARDC.

Ni raporo yakunze kwibazwaho uburyo igera mu itangazamakuru Loni itarayisohora, dore ko no muri Nyakanga uyu mwaka imbanzirizanyandiko y'iyo raporo yagiye mu itangazamakuru igihe kitaragera.

U Rwanda rumaze iminsi ruhakana gufasha umutwe wa M23, rugaragaza ko ari ikibazo kireba Guverinoma ya Congo kuko ibyo M23 isaba ari amasezerano atarashyizwe mu bikorwa yasinywe n'iyo Guverinoma.

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gukomeza kwegeka ibibazo bya RDC ku Rwanda, nta muti bizatanga.

Ati 'Politiki yo gushinja u Rwanda nk'uburyo bwo kwihunza inshingano ku ntege nke za Guverinoma ya RDC, ingaruka zabyo ni akaga ku baturage bo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.'

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda kuri uyu wa Kane yabwiye TV5 Monde ko 'Ingabo z'u Rwanda ntabwo zijya zirenga umupaka, ingabo z'u Rwanda zicungira umutekano ku butaka bwarwo. Ntabwo u Rwanda rukeneye kwambuka imipaka mu gihe nta masezerano rufitanye na Guverinoma ya Congo.'

Mukuralinda yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda itagira icyo itangaza kuri ibyo birego mu gihe raporo itarajya hanze, ngo hagaragazwe ibimenyetso simusiga.

Ati 'Ni ngombwa gutegereza ko ibimenyetso simusiga byerekanwa kugira ngo Guverinoma ibashe kugira icyo ibivugaho kuko iyo raporo ni nayo irimo ko ingabo za Congo zikorana na FDLR. Niho batubwira inama zahuje FARDC n'imitwe yitwaje intwaro ahitwa Pinga, baduha amatariki. Ni ibintu byo kwitondera rero kuko izo mpuguke ziratubwira M23 na FDLR, nyamara mu itangazamakuru bahisemo kuvuga gusa M23.'

Iyi raporo igarutse nyuma y'iminsi mike ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, U Budage n'ibindi nabyo bisohoye amatangazo bisaba u Rwanda guhagarika ubufasha kuri M23.

Mukuralinda avuga ko ubwo buryo atari wo muti w'ikibazo ahubwo ari ugutuma kidakemuka.

Ati 'Ntabwo kuba byavuzwe n'ibihugu bikomeye aribyo bibigira ukuri, mu gihe ibihugu byo mu karere by'umwihariko Perezida uyoboye kuri ubu Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, yavuze ko nta bimenyetso simusiga byerekana ko ari u Rwanda. Ni ukwitondera ibiri kuvugwa n'ibihugu bya kure aho kureba ku bivugwa n'abayobozi ba hafi.'

Mu bihe bitandukanye uyu mwaka, FARDC ifatanyije na FDLR yarashe ku butaka bw'u Rwanda mu karere ka Musanze, ibisasu bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

U Rwanda rumaze igihe rubigaragaza ndetse rugasaba Congo guhagarika ubwo bufatanye n'umutwe ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba unagamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Yolande Makolo yagize ati 'Raporo y'impuguke za Loni kuri RDC yanyereye ikajya mu itangazamakuru ikura urujijo ku byo u Rwanda rwari rusanzwe ruvuga. Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje gufasha imitwe yitwaje intwaro by'umwihariko gukorana bya hafi n'umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside wa FDLR.'

U Rwanda kandi rwamaganye ubugizi bwa nabi bwibasiye abaturage bavuga Ikinyarwanda bakomoka mu Burasirazuba bwa RDC by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi, bamaze iminsi bicwa bazizwa uko bavutse.

Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe kurwanya Jenoside, iherutse gusohora itangazo igaragaza ko ibiri gukorerwa muri Congo bishobora kubyara Jenoside hatagize igikorwa.

Mu ntangiriro z'Ukuboza 2022, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) wafatiye ibihano abantu 17 bo muri RDC barimo na Justin Bitakwira wahoze muri Guverinoma, wahanwe ashinjwa gukwirakwiza imvugo z'urwango zibasiye abatutsi.



Source : https://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rwavuze-ku-byo-kohereza-Ingabo-muri-Congo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)