Musangabatware na Dr Harebamungu mu badepite... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abadepite batandatu batowe, hatowemo abagabo babiri basanzwe bazwi kubera izindi nshingano bigeze guhabwa na Guverinoma y'u Rwanda. Abo bagabo ni Musangabatware Clement, wamaze imyaka 7 ari umuvunyi Mukuru wungirije, ndetse uwo mugabo nyuma yo kurangiza inshingano yari afite mu rwego rw'umuvunyi akaba yakoraga ikiganiro kuri Radiotv10.

Musangabatware Clement, wigeze kuba umunyamakuru w'imikino kuri Radio 10 akaba asanzwe ari umurwanashyaka wa PSD. Undi mudepite watowe uzwi muri politike ni Dr Harebamungu Mathias, yigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'Ayisumbuye.

Abadepite n'abasenateri banatoye abagore bane barimo Madamu Fatuma Ndangiza wigeze kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyahoze ari komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Abandi batowe ni Nyiramana Aisha, Kayonza Caroline Rwivanga na Rutazana Francine.

Abatowe bose bagomba gusimbura bagenzi babo batandatu bacyuye igihe, mu Nteko Ishinga Amategeko y'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba EALA.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123765/musangabatware-na-dr-harebamungu-batowe-mu-badepite-6-bazahagararira-u-rwanda-muri-eala-123765.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)