Irengero ry'Umunyamakuru Fidèle Gakire wakoranaga na Padiri Nahimana, afungiwe i Mageragere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Afunzwe guhera ku wa 24 Ukwakira 2022, akaba akirimo kuburana ku ifungwa n'ifugurwa ry'agateganyo.

Uyu mugabo yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agezeyo atangaza ko yinjiye muri politiki, agakorana n'abarimo Padiri Thomas Nahimana muri politiki y'abarwanya leta.

Ubwo yari agikora itangazamakuru, Gakire yayoboraga ikinyamakuru Ishema, cyari gifite n'umuyoboro wa YouTube wiswe ISHEMA TV.

Bamwe mu barwanya Leta y'u Rwanda bakorera mu mahanga bamaze iminsi bavuga ko batakimuca iryera ndetse ko babajije i New York aho yari atuye ariko bagaheba.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Irengero-ry-Umunyamakuru-Fidele-Gakire-wakoranaga-na-Padiri-Nahimana-afungiwe-i-Mageragere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)