Muri Gare ya Nyabugogo, amatike ari kurwanirw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu ni uruvunganzoka muri gare ya Nyabugogo, aho bategera imodoka zijya mu Ntara zitandukanye z'igihugu. Buri wese arashaka itike ngo ajye gusangira iminsi mikuru n'abo ku ivuko, icyakora na yo irabona umugabo igasiba undi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Abanyamakuru ba InyaRwanda bihereye ijisho umuvundo ukabije uri muri iyi gare isanzwe igendwa n'abantu benshi kurusha izindi zose zo mu Rwanda.

Gare ya Nyabugogo iragutse ariko abayirimo muri iyi minsi isoza umwaka nabo ni benshi cyane, ku buryo abashaka amatike babasha guhagarara bemye gusa, hatajemo ibyo kwicara cyangwa kwihina byo kuruhuka.

Hateraniye abantu b'imyaka itandukanye, aho hagaragara abanyeshuri bamwe bavuye mu bigo nyuma yo gusoza amasomo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2022-2023, abasanzwe bashakira ubuzima i Kigali n'abambukiranya bava mu Ntara imwe bajya mu yindi.

Ku meza atandukanye abagenzi bashaka amatike y'imodoka n'abakozi ba Kompanyi ziyatanga, ibiganza biri kuyarwanira, mbese urebye wagira ngo ni abanyeshuri bararwanira inyama cyangwa abaturage bahawe iz'ubuntu.

Ku muryango birasaba guhatana

Mu busanzwe, Gare ya Nyabugogo ibamo abantu benshi ku munsi wo kuwa Gatanu, ubwo bamwe mu bakorera i Kigali baba batashye mu Ntara bakiyongeraho abanyamujyi baba bagiye kuryoshya no kuruhuka.

Iyi minsi mikuru yo ni ibindi bindi kuko kuva mu minsi itatu ishize abantu bari benshi nk'uko twabisobanuriwe nk'umwe mu bakozi batanga amatike ku bagenzi bajya mu Majyaruguru y' u Rwanda.

Yagize ati "Kuva mu minsi itatu ishize gare yari yuzuye, abantu bamwe baje mbere biraborohereza ariko uko turushaho kwegera Noheri bakomeza kwiyongera cyane."

Avuga ku mpamvu abona yatumye abantu biyongera, yagize ati "Mu bigaragara, iminsi ibiri y'ikiruhuko izakurikira Noheri ndetse n'indi ibiri izakurikira Ubunani bwa 2023, byongereye abantu benshi uyu munsi, bumva ko nibajya mu Ntara bazagira igihe gihagije cyo kuhaba."

Urategereza itike, wayihabwa ugategereza imodoka

Abagenzi ni benshi muri Gare, ku buryo abadafite agatege batari korohererwa no gutegereza umwanya munini, bamwe bakava mu murongo, bakicara ku ruhande.

Kugenda biragoye kuri buri umwe ariko bigoye ku rushaho ku babyeyi bafite abana cyangwa abafite imizigo iremereye, ni mu gihe abanyeshuri bambye impuzankano bo bari gufashwa n'abakozi kubona amatike vuba.

Umubyeyi witwa Mukamanzi Donatille utahanye n'umwana we umwe i Nyamagabe yagize ati "Nageze aha Saa Moya z'igitondo (05:00) kubw'amahirwe mpita mbona itike ariko bambwiye ko imodoka intwara Saa Munani ubu ndayitegereje." (Yabivuze i Saa 11:30').

Yakomeje ati "Abanyeshuri bambaye 'Uniforme' bo bari gufashwa, natwe ababyeyi hari ubwo turi kugira amahirwe bakadufasha ariko abandi bose bari kwirwariza, aha hari kugenda umugabo hagasiba undi da!"

Abajya mu Ntara zitandukanye z'igihugu, biganjemo abagiye gusangira iminsi mikuru n'abo mu miryango yabo aho bakomoka. Benshi mu bo twaganiriye bihuta, bavuze ko banezezwa no gusangira n'ababo Noheri n'Ubunani cyane ko atari kenshi bagira uburyo bwo kugera hanze ya Kigali.

Kubona imodoka byagoranye


Abakiliya bagura amagi n'ubunyobwa babonetse

Ubonye imodoka arakubita agatwenge

Abava i Nyabugogo bajya mu Ntara ni uruvunganzoka

Kanda hano urebe aamfoto menshi

AMAFOTO: NGABO M. Serge-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124206/muri-gare-ya-nyabugogo-amatike-ari-kurwanirwa-nkinyama-zubuntu-amafoto-124206.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)