Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya V... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gitaramo uyu muhanzi ntabwo yitezwemo cyane ko abantu bari bazi ko gisubizo Ministries na Prosper Nkomezi aribo barafasha aba bahanzikazi bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya.

Bitunguranye Danny Mutabazi yagiye ku rubyiniro. Uyu muhanzi ntabwo yaririmbye ibihangano byinshi yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo "Calvary" na "Binkoze ku mutima"  gusa yishimiwe n'abitabiriye iki gitaramo arangije aha Gisubizo Ministries. Ategerejwe no mu gitaramo cya Israel Mbonyi giteganyijwe kuri 25 Ukuboza 2022.

Danny Mutabazi asanzwe ari umuramyi ubivanga n'ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave.

Yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z'abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n'ivugabutumwa akorera muri ADEPR,  akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi.

Indirimbo yitwa 'Calvary' ni yo yazamuye izina rye mu muziki  uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo 'Ntiyasinziriye', 'Ntiwanyihakanye', 'Binkoze ku Mutima', 'Ufite uwo mwana', 'Amarira y'Ibyishimo', 'Saa Cyenda' n'izindi.

Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w'imyaka 28  aheruka kurushinga na Mahoro Bernadette [Berry] nyuma y'imyaka isaga ibiri bari bamaze bakundana.


Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas 


Uyu muhanzi wize icungamutungo muri Appega Gahengeri, ni na ho yatangiriye kugaragaza impano ye mu muziki 


Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi bakomeye basengera muri ADEPR 



Reba indirimbo uyu muhanzi yaririmbye 

">

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124211/danny-mutabazi-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-vestine-na-dorcas-amafoto-124211.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)