Juno Kizigenza yavuze amagambo akomeye kuri Meddy bituma Meddy yongera gukumburwa cyane n'ubwo abafana bamurakariye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi juno kizigenza uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, yacyeje meddy uri mu banyabigwi muri uru ruganda agaragaza ko yishimiye ko yagarutse mu muziki nyuma y'umwaka n'ubwo Meddy yaryumyeho ahubwo uyu musore akarwana intambara n'abamubwiraga ko atazwi n'uwo ashyigikiye.

Mu butumwa Juno Kizigenza yashyize kuri Twitter ye, agaragaza ko yishimiye ko Meddy ashyira hanze indirimbo nshya, haje umwe aramubwira ati 'Ntabwo akuzi [Meddy]'.

Juno Kizigenza yavuze ko atari inkuru kuba Meddy atamuzi kuko akurikirwa na miliyoni nyinshi bityo atamenya buri umwe asoza ashimangira ko ari uw'ibihe byose.

Juno Kizigenza ati 'Urumva yamenya gute na ziriya miliyoni zimufana, ni uw'ibihe byose kuri njye kandi nishimiye ko agarutse'.



Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-meddy-bituma-meddy-yongera-gukumburwa-cyane-nubwo-abafana-bamurakariye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)