Ingimbi n'Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igikorwa cyo gushaka impano z'abakinnyi bakiribato mu kiciro cy'Ingimbi n'Abangavu bazaserukira u Rwanda mu Mikino Olempike y'Urubyiruko izabera i Dakar ho muri Senegal 2026 cyabereye mu Karere ka Karongi tarikiya 22 Ukwakira 2022 ubwo hashakishwaga impano z'abakinnyi bakina umukino wo Koga ariko mu mazi magari'Open Water', kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza2022 cyakomereje mu Mujyi wa Kigali mu Ishuri rya Green Hills mu Karere ka Gasabo.

Iki gikorwa kiswe 'YOUTH ATHLETE DEVELOPMENT PROGRAM 2021-2024', kuri iyi nshuro cyari cyahurije hamweIngimbi n'Abangavu 96 bavuye mu makipe Umunani (8) ariyo; Mako Sharks yo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Rwamagana Swimming Club yo mu Karere ka Rwamagana, Les Daulphins Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo, Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi, Vision Jeunnesse Nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, Cercle Sportif de Kigali ikorera mu Rugunga mu Karere ka Nyarugenge, Aqua Wave Swimming Club ikorera mu Karere ka Gasabo naRwesero Swimming Club ikorera ku Rwesero mu Karere kaGicumbi.

Nyuma yo kerekena ibyo bashoboye mu byicirobarushanyijwemo 'Events', 174 mu kiciro cy'Ingimbi n'i 117 mu Bangavu, Intoranywa 30 nizo zagaragaje ko zitanga ikizerekuri uyu mwaka wa mbere wo gushaka izi mpano.

Izi Ngimbi n'Abangavu batoranyijwe nyuma yo kurushanwa mu Nyongo 'Style' zinyuranye zigizwe na; Breaststroke (Makeri), Butterfly (Bunyugunyugu), Freestyle, Mixed Relay, Medley Relay, Free Relay na Backstroke cyangwa se Ngarama.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Ishyirahamwery'Umukino wo Koga mu Rwanda 'RSF', Komite Olempike y'uRwanda ku nkunga y'Ikigega Olempike 'Olympic Solidality, niigikorwa kizamara imyaka Ine (4), hashakishwa impanoz'abakiri bato bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko ku rwego rw'Afurika izabera i Maseru mu gihugucya Lesotho n'iyo ku rwego rw'Isi izabera i Dakar muri Senegal mu 2026, ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabanew'Afurika ku rwego rw'Isi.

Ikigega Olempike kizakorana n'imikino ine mu Rwanda ariyo; Umukino wo Koga, Tennis ikinirwa ku Meza, Tennis ikinirwaku Bibuga ndetse n'umukino w'Amagare.

Bagaruka kuri iki gikorwa, yaba Fidel Kajugiro Sebarinda wariintumwa ya Komite Olempike, Bazatsinda James Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga naRusamaza Alphonse uyobora Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali, bashimye iki gikorwa ndetse banavuga ko bizeye ko Impanozizakivamo zizatanga umusaruro ku gihugu mu gihe kiri imbere.

Bwana Fidel Kajugiro Sebarinda yagize ati:'TurashimaIshyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda ku mbaragazashyize mu gutegura iki gikorwa. Nyuma yo gushaka Impanomu bakinnyi bakina mu Mazi Magari, kuri iyi nshuroabakinira muri Pisine nabo ushingiye ku mubare murikwibonera, hari ikizere ko mu Mwaka w'i 2026 uzagera hariabakinnyi koko bari ku rwego rwo guserukira i gihugu kurwego mpuzamahanga by'umwihariko muri ariyamarushanwa'.

Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga, Bwana Bazatsinda James ati:'Nk'Ishyirahamwe twishimiye ikigikorwa, kuko byerekana ko mu gihugu Umukino wo Koga uhari, icyari cyarabuze aria ho kwigaragariza'.

'Ushingiye kumbaraga abakinnyi bari gushyira mu gushakaimyanya myiza by'umwihariko n'imbaraga abatoza barigushyiramo, nta gushidikanya ko bazaduhesha umusaruro'.

'Nyuma yo gutoranya izi mpano zigaragaje uyu munsi, zizongerwaho izo twabonye i Karongi, bose bazajyebakurikiranirwa bya hafi n'Umutoza w'Ikipe y'Igihugu naDiregiteri Tekinike w'Ishyirahamwe, babahe ubundi bumenyibuzabafasha kuzamura urwego no kuzaduhagararira neza mu Myaka iri imbere'.

Mu izina ry'abafite amakipe no mu izina ry'ababyeyi, RusamazaAlphonse we yagize ati:'Twahisemo gutangirana abakinnyibakiri bato kuko nibo umuntu amarana igihe kirekire'.

'Mbere twafataga abakinnyi batandukanye barimon'abakuru, ariko nyuma tukababura. Kuri iyi nshuro ababyeyibarabyumva, akaba ari nawo musaruro mubonaby'umwihariko kuba abakiri bato biganje muri uyu mukino kurwego rwo hejuru'.

Asoza yagize ati:'By'umwihariko turakomeza gushyiraimbaraga mu gusaba ababyeyi kuba hafi y'abana no kuzanaabana babo kwitabira uyu mukino, kuko ari umukino mwizakandi uzabagirira akamaro'.

The post Ingimbi n'Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey'Urubyiruko appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingimbi-nabangavu-30-bahize-abandi-mu-gikorwa-cyogushaka-impano-zizaserukira-u-rwanda-mu-mikino-olempikeyurubyiruko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingimbi-nabangavu-30-bahize-abandi-mu-gikorwa-cyogushaka-impano-zizaserukira-u-rwanda-mu-mikino-olempikeyurubyiruko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)