Uduhigo tudasanzwe Davido yaciye dufite mbarw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ni umwe mu byamamare bikomeye muri Africa ukomeje kugenda akora indirimbo zitandukanye, kandi zigira igikundiro cyo hejuru kuva yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2011.

Kuri uyu munsi yizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 30, InyaRwanda.com yagerageje kwinjira mu bikorwa by'indashyikirwa yagezeho bituma ari mu b'imbere bayoboye mu muziki.

Gusa winjira muri iyi nkuru icyo ugomba kumenya ni uko uyu mugabo afite ibikorwa bikomeye yamaze kugeraho, bifite mbarwa bafite imyaka nk'iye yaba mu muziki no mu buzima busanzwe, cyane cyane muri Afurika.

Uyu muhanzi ni we wa mbere ukora injyana ya Afrobeat wabashije kwifashishwa mu ndirimbo y'igikombe cy'isi, yatunganijwe na Red One ufatwa nka Producer w'ibihe byose. Iyi ndirimbo kandi yayihuriyemo na Trinidad na Aisha.

Muri iki gihe kandi afitanye imikoranire n'ikompanyi itunganya imyenda yo mu Budage ya PUMA. Yagizwe umwe mu ba Brand Ambassador bayo, aho yanatambutse muri New York Fashion Week.

Uretse kandi umuziki kuri Davido n'ubwo wabaye imbarutso, yagize uruhare muri filimi zitandukanye, zirimo 'Queen Of Katwe' yo mu wa 2016 na 'Coming to America II' yo mu mwaka wa 2020.

Ni we kandi muhanzi wo muri Africa wabashije kwesa agahigo ko guhabwa igihembo gikomeye mu muziki cya BET, hari mu mwaka wa 2018. Ijambo yavuze kuri uwo munsi ryavugishije benshi, ashishikariza abantu gusura no kuza gufata ku mafunguro ya Africa.

Yashyizwe kandi ku rutonde rw'abanya Africa bari munsi y'imyaka 30 bari guhindura imibereho yabatuye isi, hari mu wa 2018 kandi ku mwanya wa mbere w'abanyabigwi muri Africa mu wa 2021.

Davido kandi yagiye asohoka mu binyamakuru byinshi by'ubukungu. Kuwa 30 Ugushyingo 2017 yabaye umuhanzi wo muri Africa wa mbere ubashije gutaramira abantu muri MOBO Awards, ahita anegukana igihembo cya 'Best African Act'.

Ku myaka 26 hari muri Mutarama 2019, yabaye umunyafurika muto ubashije kuzuza inyubako rurangiranwa y'imyidagaduro ya O2 Arena iherereye mu Bwongereza mu gitaramo, iyi nyubako ikaba ifite ubushobobozi bwo kwakira abagera ku bihumbi 20.

Ubwo yuzuzaga O2 ArenaDavido yegukanye icyiciro cya Best African Act muri MOBO AwardsAri mu banya Africa bacye bavuga rikijyana

Ubwo yitabiraga BET Awards

Aha ni muri filimi ya 'Coming to America II'

Afitanye amasezerano y'imikoranire na PUMA

Ari mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo y'igikombe cy'isi cya 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123088/uduhigo-tudasanzwe-davido-yaciye-dufite-mbarwa-mu-rungano-rwe-123088.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)