Iri rushanwa ngarukamwaka rya Miss Earth ryabaga ku nshuro ya 22, ryari rimaze ukwezi riba mu byiciro bitandukanye, ryasojwe kuri uyu wa 29 Ugushyingo, mu Mujyi wa Manila muri Philippines.
Mu bikorwa by'ingenzi by'iri rushanwa, abakobwa baryitabiriye batanze ibiganiro ndetse bagaragaza imishinga yabo ku bukangurambaga ndetse n'indi mirimo bateganya gukora mu kurinda ibidukikije ku isi.
Bamwe mu bakobwa bari bahagarariye Ibihugu byabo muri Miss Earth 2022
Muri uyu mwaka, u Rwanda ntirwari ruhagarariwe muri iri rushanwa, bitandukanye n'uko mu mwaka ushize wa 2021 haserutse Miss Ngirinshuti Josine, ikamba rikegukanwa na Destiny Wagner wo mu birwa bya Belize.
Muri uyu mwaka kandi ntihitabiriye Ibihugu byinshi byo ku mugabane w'Afurika, aho abiganje mu bahatanye ari abaserukiye Ibihugu byo muri America y'Epfo ndetse no ku mugabane wa Aziya, ari naho igihugu cya Philipinnes giherereye.
Nyuma y'ibyiciro byose by'irushanwa ry'uyu mwaka ryasojwe kuri uyu wa Gatanu, Mina Sue Choi ni we wahize abandi yegukana ikamba, aba umunya-Koreyakazi wa mbere ubaye Miss Earth.
Abandi begukanye amakamba ni Andrea Aguilera wo muri Colombia wagizwe Miss Earth Fire 2022, Nadin Ayoub wo muri Palestine wagizwe Miss Water ndetse na Sheridan Mortlock wo muri Australia wagizwe Miss Air.
Abakobwa 4 nibo begukanye amakamba muri 88 bari bahatanye
Sue Choi wegukanye ikamba rya Miss Earth, yavukiye muri Australia mu 1998, aho ababyeyi be b'abanya-Koreya bari baragiye gukorera, nyuma aza gusubira muri Koreya y'Epfo aho yiga muri Kaminuza.
Muri 2021, Choi yahatanye muri Miss Korea aba igisonga cya mbere, naho mu ntangiriro z'uyu mwaka yegukana irushanwa rya Miss Earth South Korea, ari naryo ryamuhesheje guhagararira Koreya y'Epfo muri Miss Earth i Manila muri Philippines.
Miss Earth iri mu marushanwa y'ubwiza n'ubwenge ane akomeye ku Isi, aho ibarwa nyuma ya Miss Universe, Miss International na Miss World, amarushanwa yose asanzwe ari ngarukamwaka.

Min Sue Choi, Umunya-Koreyakazi w'imyaka 24 y'amavuko ni we wegukanye ikamba riruta andi muri Miss Earth