STOP ! Gen Mugabo yategetse ko Abatutsi b'i Masisi bakusanyirizwa mu mashuri na za Kiliziya utahabonetse akicwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu ntangiriro z'iki cyumweru, Gen Hassan yategetse ko Abatutsi bose batuye i Masisi bakwihutira kujya mu bice bihurirwamo abaturage benshi birimo Insengero, amashuri n'amavuriro, yemeza ko utabikora agomba guhigishwa uruhindu akicwa nk'umurwanyi wa M23.

Igiteye impungenge ariko ni uko Gen Hassan Mugabo yakuye abasirikare be mu bice byose by'iyi teritwari akabasimbuza abarwanyi ba FDLR n'imitwe y'aba Mai Mai bafatanyije ku rugamba rwo guhangana na M23.

Ibi byatumye abenshi mu bakurikiranira hafi umutekano w'Uburasirazuba bwa Congo by'umwihariko abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda bemeza ko ibi biri gukorwa bisa neza n'itegurwa ryo gushyira mu bikorwa igitekerezo cya Jenoside nk'uko bimaze igihe binugwanugwa.

Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, yemeza ko gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe muri Masisi bagasigwa mu maboko y'abarwanyi ba FDLR(Ifite uburambe mu bikorwa nk'ibi) ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Guverinoma ya Kinshasa irimo gutegura kurimbura Abatutsi.

Ibyo wamenya kuri Gen Hassan Mugabo

Hassan Mugabo ni Umusirikare mukuru wa FARDC, azwiho kuba ari umwanzi karundura w'Abatutsi.

Hassan Mugabo, yahoze ari umwe mu barwanyi ba PARECO yarwanyaga ubutegetsi bwa Mobutu. Nyuma y'aho PARECO yinjiriye mu bufatanye n'Umutwe w'Ingabo za Laurent Desire Kabila wafashijwe n'u Rwanda guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, Hassan Mugabo n'abarwanyi be binjijwe mu gisirikare cya Congo mu buryo bwa burundu.

Kuva ubwo Hassan Mugabo yakomeje gukorana bya hafi na FDLR, nk'aho mu mwaka 2011, yaretse abarwanyi 7 ba FDLR bagashimuta Lokarite ya Fungolamatcho muri Teritwari ya Lubero.

Aba barwanyi basahuye imitungo y'abaturage irimo inka, imyaka n'ibindi byerekezwa mu birndiro bya FDLR byari I Masisi.

Ibi bimaze gukorwa Gen Mugabo wari Col Icyo gihe yagaruykanye n'ingabo ze muri ako gace anenga abaturage kuba batatangiye amakuru ku gihe kandi byose byari byakozwe ku kagambane ke.

Kugeza ubu icyari umutwe wa PARECO, cyaje guhundika umutwe wa Politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru, Rwandatribune dukesha iyi nkuru.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/STOP-Gen-Mugabo-yategetse-ko-Abatutsi-b-i-Masisi-bakusanyirizwa-mu-mashuri-na-za-Kiliziya-utahabonetse-akicwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)