Haravugwa kwihimura :Umukecuru wari ufungiye mu nzererezi yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukecuru usanzwe utuye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, yabanje gufungirwa mu kigo cy'inzererezi cya Karago akurikiranyweho gukora ibikorwa bibangamiye umudendezo w'abaturage nk'uko ubuyobozi bubitangaza.

Kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka, inka ze zasanzwe ziragirwa ahatemewe maze umwe mu bashinzwe gucunga ko amatungo ataragirwa ku gasozi amuca amande angana na 20.000Frw.

Ubusanzwe mu Murenge wa Bigogwe iyo inka zisanzwe ziragirwa ahatemewe ,imwe icibwa amande y''ibihumbi 25Frw.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko uyu mukecuru yarebye gucibwa ibihumbi 60Frw ahitamo gutanga ibihumbi 20Frw.

Uyu yavugaga ko nyuma yo guhabwa ayo mafaranga yahise abwira bagenzi be ko nabo bayaryaho, baza bakamuca andi niko guhita asaba ko nayo yatanze mbere yayasubizwa.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko babonye batageze ku mugambi wabo, bamuhimbira ibyaha, bahamagaza polisi, imujyana kumufungira mu kigo cy'inzererezi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Pascal Simpenzwe, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukurikiranywaho ibindi byaha.

Yagize ati 'Nyuma haje kugaragara ibindi bigaragaza ko agomba gukurikiranwa n'Urwego rw'Ubugenzacyaha,ubu ari muri RIB .'

Abajijwe ibyaha yaba akurikiranyweho yagize ati 'Inzego zibishinzwe zaje kugaragaza ko hari ibyaha agomba gukurikiranwaho. Iyo bikiri mu iperereza, inzego zibishinzwe nizo zigomba kugaragaza icyo umuturage akurikiranyweho.'

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB),Dr Murangira B Thiery,iki kinyamakuru kivuga ko cyamubajije ibyaha uyu mukecuru yaba akurikiranyweho ariko ntiyasubiza.

Gusa andi makuru avuga ko yaba akurikiranyeho kurwanya inzego z'umutekano. Andi akavuga ko baba bamwihimuyeho nyuma yo kugaragaza ikibazo mu itangazamakuru.

Mukangarambe Anonciata afungiye kuri sitasiyo ya KORA iri mu Murenge wa Bigogwe, mbere y'uko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Haravugwa-kwihimura-Umukecuru-wari-ufungiye-mu-nzererezi-yatawe-muri-yombi-na-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)